Mu Ukwakira 2024 nibwo British Airways yatangaje ko isubitse izi ngendo kubera imirwano yari ikomeje gufata indi ntera hagati y’Ingabo za Israel n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Israel avuga ko kuri uyu wa Mbere, British Airways yatangaje ko izasubukura izi ngendo, kuva ku wa 5 Mata 2025.
Biteganyijwe ko ku ikubitiro izi ngendo nizimara gusubukurwa, British Airways izajya ijya i Tel Aviv rimwe mu cyumweru, ariko ikazagenda yongera iminsi uko ibihe bigenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!