Brexit: Abongereza 56.8% bagaragaje ko batakongera gutora kwivana muri EU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko Abongereza benshi kuri ubu bongeye guhabwa amahirwe yo guhitamo kuva cyangwa kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ‘Brexit’, batora kuwugumamo.

Hashize imyaka ine abaturage b’u Bwongereza batoye icyemezo cyo kwivana muri EU. Mu bushakashatsi bukorwa na ESS [European Social Survey], buri myaka ibiri, bwerekanye ko 56.8% by’abasubije bose mu Bwongereza batora kuguma muri EU baramutse babonye ayo mahitamo.

Uyu mubare ukaba wiyongereye kuko mu bushakashatsi buheruka bwa 2018, bari 49.9%. Icyakora ubushakashatsi bwinshi bwaherukaga bwerekanaga ko mu Bongereza babajijwe, abagera kuri 34.9%, bavugaga ko batora kuva muri EU naho 8.3% bakavuga ko batabitora muri kamarampaka.

Ku wa 31 Mutarama saa sita z’ijoro nibwo u Bwongereza bwatandukanye ku mugaragaro n’Umuryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’u Burayi (EU) nyuma y’imyaka 47 bwari buwumazemo, n’igihe gisaga imyaka itatu hatowe ko buva muri uyu muryango.

Uyu mwanzuro wagiye mu ngiro nyuma y’uko mu 2016 Abongereza 52 ku ijana batoye muri kamarampaka ko igihugu cyabo kiva muri EU.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 26 birimo bine bitari ibinyamuryango bya EU, bwagaragaje ko bishyigikiye uyu muryango, bwerekana ko ibivugwa ko hari ibindi bihugu bishobora gukurikira u Bwongereza, ari ibihuha.

Umuyobozi wa ESS, Prof. Rory Fitzgerald, yavuze ko imibare babonye yerekana ko u Bwongereza butumva kimwe gahunda ya Brexit, ariko mu bindi bihugu byasigaye muri EU bishyigikiye cyane ko iki gihugu cyari kuguma muri uyu muryango.

Ati “Gushyigikira ko u Bwongereza buguma muri EU biri ku gipimo cya 66% muri République Tchèque, naho muri Espagne bigera kuri 89%, bikaba byerekana ko kutishimira kuba muri EU kuri mu Bwongereza kutari mu bindi bihugu”.

EU n’u Bwongereza bemeranyije ku gihe cy’inzibacyuho, nibura kugeza mu mpera za 2020, aho u Bwongereza buzakomeza kubahiriza ihuzwa rya gasutamo za EU n’isoko rusange no kubahiriza itegeko rigenga EU, nubwo butakibarwa nk’umunyamuryango.

Abongereza bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyo kuva muri EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .