00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Urutare rwagwiriye abakerarugendo, barindwi bahasiga ubuzima

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Mutarama 2022 saa 01:28
Yasuwe :

Igice cy’urutare cyaridutse kigwa ku bwato bwarimo abakerarugendo mu Kiyaga cya Furnas muri Brésil, barindwi bahita bahasiga ubuzima abandi 32 barakomereka.

Iki kiyaga giherereye mu Majyepfo ya Brésil mu Mujyi wa Capitolio. Amashusho yafashwe agaragaza iyi mpanuka, yerekana urutare ruriduka rugwa ku bwato bumwe amazi ahita azamukana umuvumba arengera abantu.

Kugeza ubu abantu barindwi nibo byemejwe ko bamaze kwitaba Imana gusa hari abakomeretse cyane bari kwitabwaho n’abaganga, abandi batatu baburiwe irengero.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangaje ko kuriduka k’uru rutare bishobora kuba bifitanye isano n’imvura nyinshi iheruka kugwa, yateje umwuzure watumye ibihumbi 17 biva mu byabo.

Ikiyaga cya Furnas cyahanzwe mu 1958 ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo . Mu mpera z’icyumweru hashobora gusurwa n’abasanga ibihumbi bitanu, naho mu gihe cy’ibiruhuko hakaza abarenga ibihumbi 30.

Urutare rwagwiriye abakerarugendo mu Kiyaga cya Furnas giherereye mu Majyepfo ya Brésil

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .