Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Kane, mbere y’umunsi ukomeye mu mateka y’iki gihugu uzwi nka Black Consciousness Day aho abaturage baba bagamagana ivangura abirabura bakorerwa, bagasaba ko nabo bahabwa uburenganzira bungana n’abandi.
Ubusanzwe ni umunsi wo kwamagana ivanguraruhu ubaho buri gihe. Urwo rupfu rwatumye ibintu birushaho kudogera, maze abirabura biroha mu mihanda bafite ibyapa byamagana irondaruhu, bamena inzugi, batwika amaguriro n’ibindi bitandukanye.
Hari amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo witwa Joao Alberto Silveira Freitas w’imyaka 40 ari gukubitwa ibipfunsi mu isura n’abashinzwe umutekano hanze y’iguriro rizwi nka Carrefour mu Mujyi wa Porto Alegre.
Iri guriro rya Carrefour rifite inkomoko mu Bufaransa, ryatangaje ko ryatandukanye n’Ikigo cyari cyarihaye abo barinzi.
Brésil ifite amateka akomeye ajyanye n’ivanguraruhu kuko ni cyo gihugu cya nyuma cyo muri Amerika y’Epfo cyakuyeho ubucakara mu myaka ya 1888. Imibare igaragaza ko hafi 50% y’abatuye iki gihugu ari abirabura.
Muri iki gihugu ikintu cyose gifite aho gihuriye n’ivanguraruhu ntabwo abaturage bajya bacyihanganira, biroha mu mihanda ndetse bagasaba n’abayobozi babo kwegura.
Amafoto y’iyi myigaragambyo












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!