Elon Musk ufite urubuga rwa X, amaze igihe atabanye neza na Brésil, ashinjwa kwibasira icyo gihugu.
Ubwo yavugaga mu nama yiswe G20 Social Event, ibanziriza inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bikize ku Isi izaba mu Cyumweru gitaha.
Janja yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye zo kugenzura imbuga nkoranyambaga, ageze aho agira ati “Ni Elon Musk. Ntabwo ngutinya kabure uko....!”
Ayo mashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Elon Musk ayasubiza akoresheje udushushanyo tuzwi nka Emoji.
Yahise yandika atebya, ko Perezida Luiz Inacio Lula da Silva ashobora kuzatsindwa mu matora ataha.
Hashize igihe umubano wa Brésil na Elon Musk utifashe neza, ashinjwa guha urubuga abanzi ba demokarasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!