Iyi mibare yiyongereye mu gihe icyo gihugu cyibasiwe n’ubwiyongere bwa Coronavirus, kikaba kinateganya gutangira gukingira mu minsi ya vuba.
Ikusanyabitekerezo ry’ikigo Datafolha ryagaragaje ko 22 % by’abaturage ba Brésil batifuza kuzahabwa urukingo rwa Coronavirus. Mu babajijwe kandi, hari abangana na 5 % bavuze ko bataramenya niba bazafata urwo rukingo.
Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro ni umwe mu bantu bakunze kutemera ingamba zo kurwanya Coronavirus zirimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe ndetse n’inkingo.
Mu Ugushyingo yavuze ko atazemera guhabwa urukingo rwa Coronavirus niruboneka kandi ashimangira ko ari uburenganzira bwe.
Uyu mugabo by’umwihariko yanenze urukingo ruri gukorerwa mu Bushinwa rwitwa Sinovac.
Abakoze ikusanyabitekerezo bagaragaje ko 50 % by’abakoreweho ubushakashatsi bavuze ko batazemera guterwa urukingo rwakorewe mu Bushinwa mu gihe 47 % aribo bavuze ko bazarwemera.
Brésil ni igihugu cya gatatu cyibasiwe kurusha ibindi ku isi aho abasaga miliyoni 6.8 banduye Coronavirus. Abasaga ibihumbi 180 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!