00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil: Abashyigikiye Bolsonaro bigabije Inteko n’urugo rwa Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 09:31
Yasuwe :

Abashyikigiye Jair Bolsonaro uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Brésil bakoze imyigaragambyo, bigabiza inyubako za Leta zirimo ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’urugo rwa Perezida.

Iyi myigaragambyo yabaye ku Cyumweru tariki 8 Mutarama mu 2023 yasize abashyigikiye Bolsonaro bamennye ibirahure n’ibikoresho byari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga.

Uretse abigabije izi nyubako zikoreramo inzego za Leta, ku rundi ruhande hari n’abandi bashyigikiye Bolsonaro bateye urugo rwa Perezida ruherereye mu Murwa Mukuru, Brasília.

Abashyigikiye Jair Bolsonaro bubuye imyigaragambyo kuko bavuga ko batemera ko uyu mugabo bari bashyigikiye yahigitswe na Luiz Inácio Lula da Silva mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’igihe gito Luiz Inácio Lula da Silva arahiriye kuyobora Brésil. Ni igikorwa n’ubundi cyagaragayemo imyigaragambyo y’abashyigikiye uwo yasimbuye.

Perezida Lula wamenye iby’iyi myigaragambyo ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta ya Sao Paulo, yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa mu mateka y’igihugu.

Ati “Aya mabandi, afite imyitwarire nk’iy’abari bashyigikiye aba-Nazi na Stalin yakoze ibitarigeze bibaho mu mateka y’igihugu. Abakoze ibi bose bazafatwa kandi bazabiryozwa.”

Perezida Lula yategetse ko umutekano ukazwa mu gihugu nibura mu gihe cy’ukwezi kose. Abarenga 400 kandi bamaze gutabwa muri yombi.

Lula wigeze n’ubundi kuyobora iki gihugu hagati y’umwaka wa 2003 na 2010 yatsinze Jair Bolsonaro mu matora yabaye mu Ukwakira uyu mwaka n’amajwi 50,9%.

Imyigaragambyo nk’iyi yibasira ahakorera inzego nkuru za Leta yaherukaga kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 6 Mutarama mu 2022, ubwo abari bashyigikiye Donald Trump bangaga kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden.

Inzego z’umutekano zitabajwe ngo zitatanye abashyigikiye Bolsonaro bari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko gusa birangira bibaye ay’ubusa binjiye
Uyu mugabo uri mu bashyigikiye Bolsonaro yabashije kwinjira ahakorera Inteko Ishinga Amategeko
Ibikoresho byinshi by’ahakorera Inteko Ishinga Amategeko byangijwe
Abashyigikiye Bolsonaro binjiye bagera mu biro bya Perezida Lula

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .