Brésil: Abantu barenga 200 batwawe n’inkangu baburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2019 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Abantu barenga 200 baburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’inkangu yaturutse ku rugomero rwo ku kirombe cy’amabuye y’agaciro rwashwanyutse, mu mujyi wa Brumadinho mu majyepfo ya Brésil.

Ubuyobozi bwatangaje ko uru rugomero rwasenyutse rugakushumura igice kinini cy’inyubako yari irukikije, yari ikoraniyemo abakozi bafataga ifunguro rya saa sita, rutuma n’umugezi uri hafi aho wuzura utwara inzu nyinshi z’abaturage.

Umuyobozi w’ikigo Vale SA cyo nyiri ibyo birombe, Fabio Schvartsman, yavuze ko nibura kimwe cya gatatu cy’abakozi basaga 300 ari bo babonetse.

Nk’uko BBC yabyanditse, Guverineri wa Leta ya Minas Gerais byabereyemo, Romeu Zema, yavuze ko abantu barindwi aribo bamaze kuboneka bapfuye, kandi ngo amahirwe ni make ko itsinda ry’abatabazi ryaza kubona abantu benshi bakiri bazima.

Ntabwo biramenyekana icyateye urwo rugomero gushwanyuka. Kugeza ubu abantu 100 bari mu bikorwa by’ubutabazi ndetse biteganyijwe ko umubare wabo ukubwa kabiri kuri uyu wa Gatandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza