Ibi byemejwe ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, aho umucamanza Alexandre de Moraes yanditse agira ati "abo mu mitwe y’iterabwoba bamaze iminsi baterwa inkunga n’abanyembaraga b’isoni nke", akavuga ko bituma bishora mu bikorwa birenga ku mategeko kuva mu byumweru bishize, ari na cyo cyabateye gushyira imbere umutekano w’abanyagihugu bakumira ikoreshwa ry’intwaro.
CNN ivuga ko abantu bose batunze imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko, banazandikishije mu buryo buzwi, batemerewe kuzigendana mu murwa mukuru mu gihe cy’iminsi ine, ndetse uzayifatanwa azahanwa nk’uwayikoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Itsinda ry’abashinzwe umutekano wa Luiz Inácio “Lula” da Silva, ni ryo ryasabye ko hafatwa izo ngamba, nyuma y’uko hari umugabo wari uherutse gufatwa na polisi agerageza gutega ibisasu ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege.
Uyu mugabo ufite imyaka 54 ubwo yafatwaga, yavuze ko ari mu bashyigikiye Jair Bolsonaro, hanyuma ko ashaka guteza akaduruvayo kugira ngo Lula da Silva atabasha kujya ku butegetsi nk’uko biteganyijwe ku wa 01 Mutarama.
Iri tegeko rigomba kibahirizwa kugeza mu ijoro ryo ku Cyumweru ku Bunani, ntirireba izindi nzego zikoresha imbunda zirimo nk’Abapolisi cyangwa ibigo bitanga serivisi zo gucunga umutekano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!