Itangazo ryasohowe n’Urwego rushinzwe Indege za Gisivili muri Brésil ryahamije ko iyo ndege yerekezaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Sao Paulo, ikorera impanuka mu mujyi wa Vinhedo, aho yarimo abagenzi 58 ndetse n’abapilote 4. Iryo tangazo ntiryatangaje icyaba cyateye iyi mpanuka.
Ubwo yari mu muhango umwe mu majyepfo y’igihugu, Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yasabye abari bitabiriye bise guhaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka abasize ubuzima muri iyo mpanuka.
Yavuze ko abari mu ndege bose bitabye Imana gusa ntiyatangaje uko ayo makuru yamenyekanye.
Abashinzwe kurwanya inkongi, abapolisi ndetse n’abashinzwe indege za gisivili bihutiye kugera aho iyo ndege yaguye, bazitira ako gace kose. Abaturage baturiye ako gace n’abanyamakuru babonye imodoka zitandukanye z’ubutabazi zirimo imbangukira gutabara zitwara abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!