Brésil: Abagore basabwe kuba baretse gutwita kubera ubukana bwa Covid-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Mata 2021 saa 04:52
Yasuwe :
0 0

Abagore bo muri Brésil bagiriwe inama yo kuba baretse gutwita muri ibi bihe, bitewe n’uburyo icyorezo cya Covid-19 yihinduranya kiri kwibasira abagore batwite.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze muri Minisiteri y’Ubuzima muri Brésil, Raphael Camara, yavuze ko bishobotse abagore baba baretse gutwita bagategereza ko icyorezo gicogora.

Ati “Niba bishoboka, abagore baba basubitse kubyara ho gato kugira ngo bizere ko bazatwita mu mahoro. Ntabwo twavuga ibi ku bafite imyaka 42, 43 birumvikana ariko ku bagore bato babishora, icyiza ni ukuba bategereje gato.”

Kugeza ubu Brésil ni cyo gihugu cya kabiri mu gupfusha abantu benshi bahitanywe na Covid-19 nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko abagera ku 368.749 bamaze kwicwa nayo mu basaga miliyoni 13,8 bayanduye.

Abagore bo muri Brésil basabwe kuba baretse kubyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .