Brazil yitabaje igisirikare mu guhangana n’inkongi yibasiye ishyamba rya Amazon

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2019 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Brazil yategetse igisirikare gufasha mu bikorwa byo kuzimya inkongi ikomeje kwibasira ishyamba rya Amazon.

Itegeko teka ryasohowe na Perezida Jair Bolsonaro, ryatanze uburenganzira bwo kohereza abasirikare muri iri shyamba, ibi bikaba bikozwe nyuma y’igitutu cyashyizweho n’abayobozi biganjemo abo ku mugabane w’u Burayi.

Mu ijambo ryasomewe kuri televiziyo, Bolsonaro yahamije ko yemereye igisirikare gutanga umusanzu mu kuzimya iyi nkongi. Yagize ati “Ndabizi nk’umusirikare urukundo mfitiye ishyamba rya Amazon kandi ndashaka gufasha mu kuririnda”.

Aya mabwiriza ategeka ko igisirikare kijya kugenzura no guhangana n’abatwika iri shyamba mu gihe cy’ukwezi kuva kuwa 24 Kanama kugeza kuwa 24 Nzeri 2019.

Abashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iyi nkongi ni abakorera imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi muri iri shyamba nk’uko bitangazwa n’Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kureberera Amazon.

Abahinzi n’aborozi barashinjwa gutwika iri shyamba nk’uburyo bwo gushaka ubutaka bwo gukoreraho imirimo yabo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko uyu muriro wibasiye Amazon ari ikiza mpuzamahanga, asaba ko ikibazo cy’iri shyamba cyazaganirwaho mu nama itaha ya G7 kigashakirwa umuti.

Abantu b’ibyamamare ku Isi mu ngeri zitandukanye batanze ibitekerezo byabo kuri iyi nkongi y’umuriro, basaba ko hakorwa ibishoboka byose iri shyamba rikabungabungwa kuko ari umutungo ukomeye ku Isi.

Muri abo harimo umukinnyi Cristiano Ronaldo, umuhanzi Madonna, n’abandi benshi.

Bolsonaro yanenze ibyatangajwe n’ibindi bihugu ndetse n’abantu batandukanye ashimangira ko gushya kw’ishyamba bidakwiye kwifashishwa nk’impamvu yo gushyiriraho ibihano igihugu runaka.

Minisitiri w’imari wa Finland yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ukwiye gufatira ibihano Brazil, ugahagarika gutumizayo inyama z’inka.

Imiryango iharanira kurengera ibidukikije yigaragambirije mu mijyi itandukanye ya Brazil kuwa Gatanu, isaba ko hagira igikorwa mu kuzimya iyi nkongi. Abigaragambya kandi bakaba banakoraniye kuri za Ambasade za Brazil hirya no hino ku Isi.

Ishyamba rinini kuruta ayandi ku Isi rya Amazon, rizwiho kugira imyuka ihangana n’ubushyuhe ku Isi, aho bakunda kuritazira ibihaha by’Isi. Ribamo amoko miliyoni eshatu z’ibihingwa n’inyamaswa ndetse n’abasangwabutaka bagera kuri miliyoni.

Igisirikare cyitabajwe mu guhangana n'inkongi yibasiye ishyamba rya Amazon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza