Ibi bihugu byohereje izi ngabo muri iyi myitozo iri kubera muri Leta ya Goiás, hashingiwe ku butumire byahawe na Brazil, nk’uko byasobanuwe n’ikinyamakuru O Gobo cyo muri iki gihugu.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abasirikare barenga 3000 biganjemo aba Brazil kandi iri gukurikirwa n’ibihugu birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Repubulika ya Congo, u Bufaransa, u Butaliyani, Argentine, Mexique na Pakistan.
Igisirikare cya Brazil kirwanira mu mazi cyasobanuye ko iyi myitozo igamije guteza imbere umubano hagati y’iki gihugu n’inshuti zacyo no gusangira ubumenyi mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.
Ubusanzwe Amerika n’u Bushinwa ntibihuza iyo bigeze muri politiki irebana n’umutekano mpuzamahanga, ndetse bisa n’ibihatana mu kwiyegereza Brazil kugira ngo bikorane muri uru rwego.
Ubwo u Bushinwa bwashakaga kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare na Brazil nyuma y’uko Perezida Luiz Lula agiye ku butegetsi, Amerika na yo yarushijeho kwiyegereza Brazil n’ibindi bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo.
Mu 2023, u Bushinwa bwohereje ingabo nke zikurikirana iyi myitozo. Icyo gihe ntabwo Amerika yoherejeyo izayo, ariko kuri iyi nshuro na yo yazohereje.
Bivugwa ko kuri iyi nshuro u Bushinwa bwohereje muri iyi myitozo abasirikare kabuhariwe 32 barwanira mu mazi, Amerika na yo yohereza abagera kuri 62.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!