De Moraes yafashe iki cyemezo nyuma y’aho Musk usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa X yanze kubahiriza ubusabe bwe bwo guhagarika konte z’abantu bamwibasira bifashishije “amakuru y’ibinyoma”.
Uyu mucamanza yahaye ikigo Google na Apple by’Abanyamerika iminsi itanu yo kuba byakuye X mu bubiko bwa porogaramu (app stores) bwazo, kugira ngo abatuye muri Brazil batazakomeza gushakishirizaho iya X.
Ku bantu bazajya bafatwa bakoresha uru rubuga nkoranyambaga bakoresheje uburyo bwo mu gikari buzwi nka ‘VPN’, Moraes yabamenyesheje ko buri munsi bazajya bacibwa amadolari ya Amerika 8.874.
Musk yamaganye icyemezo cya de Moraes, agaragaza ko uyu mucamanza ari gushaka gusenya demokarasi mu nyungu ze bwite. Ati “Ubwisanzure bwo kuvuga ni umusingi wa demokarasi, none ingirwamucamanza yo muri Brazil itaratowe ishaka kuyisenya ku nyungu za politiki.”
Umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye ubwo uyu mucamanza yategekaga ko konte zo kuri X z’abashyigikiye Jair Bolsonaro wayoboye Brazil zihagarikwa. Icyo gihe Musk yarabyanze, asobanura ko ari icyemezo kitubahiriza amategeko y’igihugu.
Ambasade ya Amerika muri Brazil yatangaje ko iri gukurikiranira hafi iki kibazo. Yashimangiye ko ubwisanzure bwo kuvuga, bwaba ari ubwifashishije urubuga X n’ubundi buryo, ari ihame shingiro rya demokarasi yuzuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!