Brandon yabaye uwa mbere wishwe mu bakatiwe urwo gupfa mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Trump

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Brandon Bernard wari warakatiwe igihano cy’urupfu mu 1999 ubwo yari afite imyaka 18, ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yanyonzwe mu ijoro ryakeye muri Leta ya Indiana, nyuma y’aho gusaba imbabazi kwe ku munota wa nyuma byateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Bernard wari ufite imyaka 40 yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu 1999 ubwo yari agifite imyaka 18, akaba abaye umuntu wa mbere mu myaka 70 ishize uhanishijwe igihano cy’urupfu yakatiwe akiri muto cyane.

Mbere y’uko yicwa yasabye imbabazi umuryango yiciye avuga ko abyicuza.

Ati “Mumbabarire, ayo niyo magambo yonyine navuga yasobanura uko niyumva uyu munsi n’uko niyumvise kuri urya munsi.”

Kumunyonga byakerereweho amasaha arenga abiri, nyuma y’uko umwavoka we asabye Urukiko rw’Ikirenga ko rwakuraho iki gihano, ariko ubwo busabe bugateshwa agaciro.

Hateganyijwe ko mbere y’uko Trump ava ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2021, hazaba hamaze kunyongwa abandi bantu bane nabo bakatiwe iki gihano cy’urupfu.

Aba batanu bose nibanyongwa mbere y’uko Trump ava ku butegetsi, azaba abaye Perezida wa mbere ingoma ye ibayeho guhanisha abantu benshi igihano cy’urupfu mu myaka 100 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .