Borne yagizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’aho Jean Castex yari amaze kwegura, umugenzo usanzwe nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu ijambo rye, Borne yatuye uyu mwanya abakobwa bakiri bato, avuga ko bigaragaza ko nabo bashobora kugera ku ndoto zabo.
Yavuze ko igihugu cye gikeneye gukora impinduka zikomeye kandi zihutirwa mu ngeri zirimo kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guharanira ko ubukungu bw’Abafaransa buzamuka.
Borne w’imyaka 61, ni we mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva Edith Cresson yafata izo nshingano mu 1991. Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!