00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boris Johnson yeguye: Byagenze gute ngo yisange ku gitutu n’intebe ishyushye?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 July 2022 saa 03:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yeguye ariko atangaza ko azakomeza kuyobora kugeza hatowe umuyobozi mushya binyuze mu ishyaka rya Conservative. Ni nyuma y’inkundura ikomeye y’abaminisitiri yo kumweguza, n’amajwi arimo ay’inkoramutima ze zabimuhatiraga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo Boris Johnson yeguye, avuga ko byari ibintu bigaragara ko abadepite b’ishyaka rye bifuza umuyobozi mushya na Minisitiri w’Intebe mushya.

Boris weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’amasaha make yeguye ku buyobozi bw’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya kera, Conservative.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazatangazwa ingengabihe yo guhitamo Minisitiri w’Intebe mushya.

Yavuze ko byamutwaye igihe kirekire ngo afate iki cyemezo, kuko yari agitsimbaraye ku guha abaturage ibyo yabasezeranyije.

Yongeyeho ko atewe ishema n’ibyo yagezeho birimo kurangiza urugendo rwa Brexit rwo kuvana u Bwongereza mu Ubumwe bw’u Burayi (EU), guhangana n’icyorezo cya Covid-19, no kwamagana ubushotoranyi bw’u Burusiya kuri Ukraine.

Induru muri politiki y’u Bwongereza yari ikomeje kuba nyinshi. Ntibisanzwe ko abaminisitiri n’ababungirije bagera kuri 38 begura muri guverinoma mu masaha 24.

Imibare yerekana ko kuva kuwa Kabiri kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aba Minisitiri barenga 40 n’ababungirije bari bamaze kwegura muri guverinoma ya Boris Johnson.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu yirukanye Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze, Michael Gove, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ibintu byahinduye isura.

Ba Minisitiri beguye basiganwa, babimburiwe na ba Minisitiri Helen Whately, Damian Hinds, George Freeman, Guy Opperman, Chris Philp, na James Cartlidge. Hakurikiyeho Michelle Donelan wari umaze iminsi ibiri ari Minisitiri w’uburezi na Brandon Lewis.

Nadhim Zahawi umaze iminsi ibiri agizwe Minisitiri, na we yasabye Boris Johnson kwegura, ariko yabanje kwinangira avuga ko azaguma ku mwanya we. Icyakora nyuma yo kubona abaminisitiri benshi begura, bidatinze Boris na we yeguye.

Ni nyuma yuko uwari umwungirije mu ishyaka Caroline Johnson na we yeguye. Mu ibaruwa yandikiye Boris Johnson, yagize ati "Ndazirikana uburyo amakosa yawe yo kudashyira mu gaciro yatesheje agaciro ishyaka ryacu. Ndibwira ko gukomeza gutsimbarara kwawe mu gihe urimo gusabwa kugenda bisiga icyasha ishyaka ryacu n’igihugu."

Boris Johnson yeguye abari inkoramutima ze, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel n’uw’ubwikorezi, Grant Shapps n’uw’ubucuruzi, Kwasi Kwarteng bamusabye kwegura.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ibyari bimaze iminsi bibyimbye byasandaye ubwo Minisitiri w’ubuzima, Sajid Valid na Minisitiri w’Imari, Richi Sunak, beguraga mu minota 10 gusa kubera imikorere idahwitse ya Boris Johnson.

Iyi mikorere ituruka ku cyizere Boris yagiriye Chris Pincher akinjira mu bashinzwe imyitwarire mu ishyaka rye, nyamara uyu mugabo aregwa imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina yakoze ndetse akaba yaranakubise abagabo babiri.

Iyegura ry’abaminisitiri n’amabaruwa uruhuri yo gutakariza icyizere Boris Johnson, yanditswe na ba Minisitiri bungirije, yazamuye urunturuntu kuri uyu wa Gatatu ndetse hari itsinda ry’abaminisitiri bakuru ku mugoroba ryagiye ku biro bye kumusaba kwegura.

Ni iki cyatumye Boris Johnson yisanga mu nyanja y’ibibazo n’igitutu cyo kwegura kugera n’aho abari inkoramutima ze bamukuyeho amaboko bakamusaba guhaguruka ku ntebe y’icyubahiro?

Ikivunge cy'abari ku biro bya Boris Johnson ubwo yeguraga

Ijoro ry’ubusinzi, impamvu itaziguye

Kimwe mu byakomeje kuzamura igitutu kuri Boris Johnson ni icyizere yagiriye ufatwa nk’umunyabyaha Chris Pincher.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, umunyamakuru wandika inkuru za politiki muri The Sun, Noa Hoffman, yasohoye inkuru idasanzwe y’uburyo umudepite wo mu ishyaka rya Conservative rya Boris, yeguye ku mirimo ye nk’ushinzwe imyitwarire y’abagize inteko ishinga amategeko bo muri iryo ishyaka.

Yanditse ko iki cyemezo Pincher yagifashe bitewe n’amahano yakoze mu kabari ka Carlton. Mu ibaruwa ye, Chris Pincher, yabwiye abadepite ko muri ako kabari ’yanyoye inzoga nyinshi akisuzuguza ndetse akanasuzuguza abandi bantu’.

Ibyo gusinda ntabwo ari igitangaza, ariko byaje kuba bibi ubwo byavugwaga ko yanakubise abagabo babiri muri ako kabari ndetse agafata umwe mu mayasha.

Guverinoma yahise ikora ibintu bibiri; kubwira itangazamakuru ko Pincher yicuza imyitwarire mibi yagize no kumugumisha ku kazi ke nk’umudepite, ntihagire ikindi akorwaho.

Ku rundi ruhande ariko abadepite bo mu ishyaka rya Conservative ari naryo Pincher na Boris Johnson babarizwamo, bariye karungu.

Ibirego nk’ibi by’imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina Boris Johnson byose yarabyirengagije, amuha umwanya ukomeye mu ishyaka w’ushinzwe imyitwarire y’abadepite bo mu ishyaka n’ibijyanye n’ikenurabushyo.

Iki ni kimwe mu byo Boris Johnson ashinjwa cy’imyitwarire idahwitse yo kwirengagiza ibyaha byakozwe n’umuntu, ahubwo akamugirira icyizere. Ikibazo kikaba ukwibaza ibyo Boris azi kuri Pincher n’igihe yabimenyeye.

Ba Minisitiri n’umuvugizi wa Boris Johnson bakunze gushimangira ko Minisitiri w’Intebe atari azi ibyo Pincher ashinjwa, ubwo yamuhaga umwanya mu ishyaka.

Igisa n’inkuba cyakubise ku wa Mbere ubwo umunyamakuru Ione Wells, yashyiraga hanze ibimenyetso by’uko Boris yari azi imyitwarire idahwitse ya Pincher na mbere hose.

Sir Simon McDonald wahoze akora muri Foreign Office, ku wa Kabiri yashimangiye ko Boris Johnson yabwiwe amakuru yose ku birego Pincher aregwa, akabirengaho akamugirira icyizere.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bimaze kubona ibigiye hanze byabwiye abanyamakuru ko Boris yari azi ibya Pincher, ariko yabyibagiwe.

Ibi byakurikiwe nuko ku wa Kabiri Boris Johnson we yiyemereye ko "yakoze ikosa ribi"ryo guha umwanya Pincher mu ishyaka. Ibi hari ababona ko ari nka byabindi byo kwisama wasandaye.

Hari bamwe mu badepite bo mu ishyaka rya Boris berekanye ko batishimiye uburyo imisoro ikomeje kuzamurwa, urwego rw’ubuzima n’uburyo ikiguzi cyo kubaho mu Bwongereza gihenze.

Abandi bashinja Boris Johnson umaze imyaka ibiri n’iminsi 349 ku butegetsi, ko yatumye ifaranga ry’Abongereza rita agaciro.

Chris Pincher ufatwa nk'impamvu itaziguye yo kwegura kwa Boris Johnson

Ikiguzi cyo kubaho n’izamuka ry’imisoro

Izamuka ry’ibiciro rikomeje kwiyongera cyane muri uyu mwaka wa 2022, aho ubu bigeze ku kigero cya 9.1%. Impamvu nyinshi zabyo zirenze ubushobozi bwa Boris Johnson. Urugero nk’intambara ya Ukraine yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiribwa bizamuka.

Nubwo guverinoma yafashe ingamba zitandukanye, urugero nko kugabanya umusoro ho 5% kuri litiro y’ibikomoka kuri peteroli, byagendanye no kuzamura imisoro muri Mata uyu mwaka. Urugero nk’ikigo cy’ubwishingizi cyazamuyeho ama-pence 1.25. [pound rimwe ni ama-pence 100].

Ni ibintu byarakaje Abongereza bavuga ko uku ari uguhanika ikiguzi cyo kubaho mu Bwongereza.

Urusaku kuri Owen Paterson

Mu Ukwakira 2021, komisiyo y’inteko ishinga amategeko yahagaritse iminsi 30 Depite Owen Paterson wo mu ishyaka ry’aba-Conservative.

Komisiyo yavugaga ko hari ikigo cyamwishyuye ngo agikorere ubuvugizi mu nteko. Icyo gihe abadepite bo mu ishyaka rye barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson batoye ko icyo cyemezo gihagarikwa bashyiraho na komisiyo nshya yo gukora iperereza.

Byaje kurangira Peterson yeguye naho Boris Johnson yemera ko yakoze amakosa muri iki kibazo.

Owen Peterson yareguye kandi Boris Johnson yari yabanje kumukingira ikibaba

Kutagira intego

Boris Johnson yabashije gushyira mu bikorwa umushinga wa Brexit. Kuva icyo gihe yatangiye kunengwa ko adafite intego n’umurongo w’ibyo akora. Muri make bavugaga ko ahuzagurika.

Hari kandi abanengaga intekerezo ze. Muri Kamena umudepite wo mu ishyaka rimwe na Boris Johnson, wigeze no kuba Minisitiri, Jeremy Hunt yamushinje kutagira icyerekezo, ubushobozi n’ubunyangamugayo.

Ibi yabivuze ubwo Boris yarwanaga no gutakarizwa icyizere, urugamba yaje no gutsinda. Kuri iyi nshuro yahagurukiwe na benshi barimo n’abo mu ishyaka rye none birangiye yeguye.

Inkundura yo kweguzwa

Mu kwezi gushize Boris Johnson yatsinze amatora y’abadepite bo mu ishyaka rye, yari agamije kumutakariza icyizere akamburwa ububasha bwo gukomeza kuyobora igihugu.

Ni nyuma yo kuvugwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, akitabira isangira n’abandi bakozi muri Downing Street mu bihe bya guma mu rugo.

Ni ibintu bitumvikana uburyo umuyobozi mukuru yaba yaritabiriye umuhuro nk’uwo kandi ari mu bashyiraho amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Icyakora, yaje kurusimbuka kuko yabonye amajwi 211 mu gihe abatoye bashaka ko avaho ari 148. Byari bivuze ko akomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Inkundura yo kweguza uyu mugabo yongeye kuba inkuru nyamukuru mu bitangazamakuru byose by’umwihariko ibyo mu Bwongereza. Ni nyuma y’uko Minisitiri w’ubukungu Rishi Sunak n’uw’ubuzima Sajid Javid beguye.

Sunak yanditse ibaruwa y’ubwegure avuga ko ’abaturage biteze guverinoma yitwara neza uko bikwiye, ishoboye, kandi izi ibyo ikora’.

Mugenzi we Javid yavuze ko ’kuba umwera wo gukora nabi uturuka mu buyobozi bwo hejuru, nta mpinduka zakwitegwa’.

Ibi byashyize Boris Johnson ku gitutu, ariko kuri uyu wa Gatatu yabwiye inteko ishinga amategeko ko atiteguye kwegura, ahubwo agomba guhangana n’ibibazo byose bimwugarije kandi yizera ko azabisohokamo yemye.

Ku rundi ruhande ariko, ubwo Boris yasohokaga mu nteko ishinga amategeko abadepite bo mu ishyaka ry’abakozi bumvikanye bajujura bamubwira ngo urabeho, "Bye Bye."

Amatora yakozwe na YouGov yagaragaje ko Abongereza 69% basanga Boris akwiye kwegura, abarenga kimwe cya kabiri cy’abatora mu ishyaka rye na bo basanga akwiye kugenda.

Boris Johnson yeguye nyuma y'uko benshi mu baminisitiri be beguye

Akwiye gusaba imbabazi Umwamikazi

Abari muri guverinoma ya Boris bari bakomeje gutangaza amagambo akomeye yo kumweguza.

George Freeman weguye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe siyansi muri iki gitondo, yavuze ko Boris Johnson agomba gusaba imbabazi Umwamikazi Elisabeth II, akanamusaba gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.

Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi Sir Keir Starmer, we yavuze ko Boris yari akwiye kuba yaragiye kera. Yashimangiye ko kwegura kwe yaba ari inkuru nziza ku gihugu kuko u Bwongereza bukeneye amavugurura.

Ati "Ishyaka rya Conservative ryateje akaga mu gihugu karimo no kuzamura ikiguzi cyo kubaho…Bamaze imyaka 12 ku butegetsi kandi ibyo bangije ni byinshi".

Minisitiri w’imari Zahawi yavuze ko ejo hashize ari kumwe na bagenzi be mu biro bya Boris Johnson, yamugaragarije ko icyerekezo cyonyine ari ukwegura akagenda mu cyubahiro cye.

Ati "Ndashengurwa nuko mu masaha ye ya nyuma atumva kandi ari no gutesha agaciro ibyiza byakozwe na guverinoma. Igihugu gikwiye guverinoma ishikamye kandi ikorera mu bwangamugayo".

Iherezo rya Boris Johnson

Boris Johnson yamaze kwegura ku buyobozi bw’ishyaka ry’aba-Conservative ndetse no ku kuba Minisitiri w’Intebe.

Umunyamakuru w’inzobere mu bya politiki, Chris Mason, avuga ko Boris Johnson yivugiye ko azayobora kugeza mu umuhindo (mu Ukwakira). Umwanya wo kuyobora ishyaka ubu uri ku isoko.

Uyobora ishyaka natorwa, Boris Johnson, azatanga ubwegure bwe ku Umwamikazi, na we ahamagaze umuyobozi w’ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko amusabe gushyiraho guverinoma. Bivuze ko umuyobozi w’ishyaka rya Conservative azaba Minisitiri w’Intebe.

Boris Johnson ntabwo ahita asimbuzwa binyuze mu matora rusange, ahubwo ishyaka rye rya Conservative rizahitamo umusimbura we.

Ibi byabaye kuri James Callaghan, John Major, Gordon Brown, Theresa May na Boris Johnson, aba bose bagiye ku butegetsi muri iyi nzira.

Mu mategeko agenga ishyaka rya Conservative, gutora umuyobozi mushya w’ishyaka biba mu byiciro bibiri. Icya mbere, abadepite baturuka muri iri shyaka bagena amazina batoramo babiri bagera mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira kuyobora ishyaka, hanyuma abayoboke b’ishyaka bagahabwa umwanya wo gutoramo umwe.

Bigendanye n’amategeko y’ishyaka, Boris Johnson agomba kuguma ku mwanya we kugeza igihe hatorewe umuyobozi mushya w’ishyaka, nk’uko byagenze kuri Theresa May mu 2019 no kuri David Cameron mu 2016. Amatora rusange mu Bwongereza ateganyijwe muri Mutarama 2025.

Boris Johnson yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .