Boris Johnson yahakanye kubeshya Umwamikazi Elisabeth II ku mpamvu yahagaritse imirimo y’Inteko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yahakanye amakuru avuga ko yabeshye Umwamikazi Elisabeth II ku bijyanye n’icyemezo cyo guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko agamije kubahiriza nyirantarengwa ya Brexit.

Boris yandikiye Umwamikazi asaba uruhushya rwo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko, agamije kubabuza umwanya wo kuganira ku buryo bwo kwivana k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Tariki ya 31 Ukwakira ni yo ya nyuma u Bwongereza bugomba kuba bwavuye muri EU.

Abadepite bari bari mu karuhuko gato bagomba kugaruka ku mirimo tariki 3 Nzeri. Igihe kiri hagati ya tariki 3 Nzeri na 31 Ukwakira nicyo bari bafitemo gufata umwanzuro ku buryo u Bwongereza bugomba kuva muri EU.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cyo kubahagarika kigamije kugabanya umwanya wabo wo kwiga kuri icyo kibazo ku buryo ibyo Guverinoma ya Boris Johnson yakwemeranyaho na EU bishobora kugenderwaho nta nkomyi.

Minisitiri w’Intebe Johnson kuri uyu wa Kane yabajijwe niba yarabeshye Umwamikazi nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rwo muri Ecosse rwagaragaje ko inama Guverinoma ye yahaye Umwamikazi rwatumye imirimo y’inteko ihagarikwa ibyumweru bitanu ‘inyuranye n’amategeko.’

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Press Association bikorera mu Bwongereza ati “Ntibyabaye.’’

Yakomeje avuga ko “Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwemeranywa natwe ariko Urukiko rw’Ikirenga nirwo ruzafata icyemezo.’’

“Dukeneye imbwirwaruhame y’Umwamikazi, dukeneye gukora ibintu byose bishoboka ku rwego rw’igihugu.’’

Abacamanza bo muri Ecosse batemeranyije n’icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza ku wa Gatatu batangaje ko ihagarikwa ry’imirimo ryatewe ingabo mu bitugu “n’inteko idafite intego ikwiye.’’

Johnson we yavuze ko icyemezo cye ari uburyo bwo gufasha inteko kongera gutangira ibiganiro bifite intego nshya.

Abakinenga bavuga ko ari uburyo Boris yakoresheje bwo kugabanya igihe abatavuga rumwe na leta bafite cyo kwitambika ubushake bwe bwo kuvana u Bwongereza muri EU nta bwumvikane na buke bugiranye n’uriya muryango.

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II yemeje ubusabe bwa Guverinoma iyobowe na Boris Johnson bwo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko iminsi 23 uhereye tariki 10 Nzeri uyu mwaka.

Boris Johnson yateye utwatsi ibyo kubeshya Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II ku guhagarika imirimo y'Inteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza