00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boris Johnson yateye utwatsi abadepite bamusabaga kwegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 January 2022 saa 11:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yiyemeje guhanganira gukomeza inshingano ze nyuma y’igitutu yashyirwagaho ngo yegure azizwa iminsi mikuru yitabiriye i Downing Street mu gihe igihugu cye cyari mu bihe bikomeye bya Guma mu Rugo.

Ubwo yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu, Boris yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya Guma mu Rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi.

Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi.

Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba gufata ifunguro rya saa Sita, bemerewe akanya ko kunywa ikawa.”

Hagati aho ariko hari ibindi birori by’isabukuru y’amavuko ya Boris yabereye mu Biro bye muri Kamena 2020 na byo byagarutsweho muri iki cyumweru.

Abadepite bamwe bamusabiye kwegura mu gihe abandi bategereje raporo y’Umunyamabanga Uhoraho wungirije mu Biro bishinzwe gufasha Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, Sue Gray, mbere y’uko bagaragaza aho bahagaze ku kibazo cya Minisitiri w’Intebe.

Iyo ni raporo izagaragaza ukuri kw’ibivugwa kuri Boris Johnson. Nubwo bivugwa ko yarangiye, ntirashyikirizwa urwego na rumwe ahubwo itegerejwe kuri uyu wa Kane cyangwa nyuma yaho nk’uko BBC yabitangaje.

Ubwo yasubizaga Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi utajya imbizi na Boris wamubazaga niba azegura, yamuhakaniye agira ati "Dukunda iki gihugu kandi dukora ibishoboka byose kugira ngo tuyifashe. Twakomeye ku byo twiyemeje kuri ’Brexit’, ku bikorwa by’ikingira, ku kurwanya ibyaha no ku bukungu."

Yakomeje agira ati "Ndashaka kuvuga ko twafashe ibyemezo bikomeye, twahisemo neza mu gihe gikwiriye kandi tugambiriye gukomeza ibyo bikorwa by’umwihariko njye ku giti cyanjye."

Boris yatangaje ko azagenera umwanya impande z’abamurwanya kugira ngo basesengure ibiri muri raporo itegerejwe mbere y’uko agira icyo ayivugaho.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson yahakanye ko adateze kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .