00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boris Johnson mu mazi abira nyuma yo ‘gufasha inshuti ye’ gukwepa imisoro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Mata 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ari mu mazi abira nyuma y’uko bigaragaye ko yandikiranye ubutumwa kuri telefoni na Sir James Dyson, umukire wa mbere mu Bwongereza, amusezeranya ko azamufasha mu kibazo cy’imisoro y’abakozi be bagombaga gukorera ibyuma byongera umwuka (ventilators) mu Bwongereza.

Kuva mu mwaka wa 2019, Dyson yimuriye ibikorwa muri Singapore, maze muri Werurwe umwaka ushize, ubwo u Bwongereza bwari bwugarijwe na Covid-19 kandi hari impungenge ko budafite ibyuma byongerera abantu umwuka bihagije, aza gusabwa ko inganda ze zishyira imbaraga mu gukora ibyo bikoresho mu rwego kugira ngo bafashe igihugu guhangana na Covid-19.

Kugira ngo Dyson yemere kugarura abakozi be mu Bwongereza, yandikiye Minisitiri y’Imari n’Ubukungu ibaruwa isaba ko abakozi be batakwishyuzwa umusoro ubwo bazaba bagarutse gukorera mu gihugu, gusa Minisiteri y’Imari n’Ubukungu ntiyasubiriza ibaruwa ye ku gihe.

Muri uko kuzarira kose , Dyson yahisemo kwandikira Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, amusaba ko yashaka uburyo ikibazo cye cyakemurwa vuba na bwangu, ati “[Ikigo cyacu] kiriteguye [gutangira gukora ibikoresho byongera umwuka]. Ariko ikibabaje ni uko bisa nk’aho nta muntu n’umwe ushaka ko dukomeza”.

Johnson wari ku gitutu cyo gushaka ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cyarimo guca ibintu mu Bwongereza, yamusubije ko azita ku bibazo bye, ati “Nzabikemura ejo! Turagukeneye. Birashimishije”.

Nyuma yaho, Johnson yavuganye na Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, Richi Sunak, agaruka asubiza Dyson ko “Richi yemeje ko byakumutse! Turagukeneye hano”.

Ibi ariko ntibyari bihagije kuri Dyson kuko yari akeneye igisubizo ku ibaruwa yandikiye Minisiteri y’Imari n’Ubukungu, bituma asubiza Johnson ati “Nyakubahwa Boris, turifuza igisubizo ku ibaruwa iri munsi twandikiye Richi. Turifuza ko Richi asubiza ibaruwa twamwandikiye vuba (kopi yayo ayiherekesha ubwo butumwa)”.

Mu gihe Johnson yabonaga ko Dyson atanyuzwe, yamusezeranyije ko n’ubwo Minisitiri Richi atakora ibisabwa, we ku giti cye, nk’Umukuru wa Guverinoma, azamwifashiriza, ati “James, ndi Umuyobozi w’Ikirenga wa Minisiteri y’Imari n’Ubukungu, kandi ubyizere ko tugushyigikiye mu gukora ibyo wifuza byose”.

Nyuma yabwo, byaje kumenyekana ko Minisitiri Richi yaje gusubiza Dyson amwemerera icyifuzo cye, ndetse hagashyirwaho ingamba zorohereza abantu binjiye mu Bwongereza baje gutanga umusanzu mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Johnson yasabiwe kwegura

Sir Keir Starmer, Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko imyitwarire ya Boris Johnson na Leta yo gutonesha inshuti zabo igeze ku rwego rutatuma bakomeza kwizerwa n’abaturage, bityo asaba ko begura.

Yibajije niba nta bandi bantu yafashije muri ubu buryo, ati “Ni abantu bangana iki bafite numero ya telefoni ya Minisitiri w’Intebe babonye ubufasha bumeze butya?”…Ubu hasigaye hariho amategeko agenga abafite numero ye n’abatayifite?...Ni gute atekereza ko abaturage b’u Bwongereza bamwizera ngo akemure ibyo bibazo?”

Ku ruhande rwa Johnson, yarahiye aratsemba avuga ko ntacyo yicuza kuko ibyo yakoze byose yabikoze agamije ko igihugu kibona ibikoresho cyari gikeneye mu buryo budasanzwe.

Mu magambo akarishye yagize ati “Ntabwo rwose nsaba imbabazi zo kuba narakoze ibishoboka byose, nk’uko n’undi muyobozi wese yari kubikora mu bihe by’icyorezo twarimo, kugira ngo tubone ibikoresho byongera umwuka bishobora kurokora ubuzima bw’abantu”.

Ikindi Johnson anengwa ni uko atubahirije amabwiriza agenga imikorere ya ba minisitiri mu Bwongereza asaba ko ugiranye inama n’urundi rwego mu nyungu za Leta, akwiye kubimenyekanisha muri raporo ngaruka gihembwe y’ibyakozwe n’abari muri Guverinoma y’u Bwongereza. Muri raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yo kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2020, Johnson ntiyagaragaje ko yavuganye na Dyson.

Uyu muyobozi ariko avuga ko yamenyesheje inzego akorana nazo bya hafi, ndetse anavuga ko azashyira hanze ibiganiro byose yagiranye na Dyson kugira ngo akureho urujijo.

Uruhande rwa Dyson narwo ruvuga ko nta kibi rwakoze kuko “Rutakiriye amafaranga aturutse muri Leta”, ahubwo ko bari barajwe ishinga no gukemura ibibazo byari bihangayikishije u Bwongereza.

Bavuze kandi ko rwashoye miliyoni 20£ mu gushoboza inganda zabo mu Bwongereza gukora ibikoresho byongera umwuka, n’ubwo bitakoreshejwe kuko bitahawe icyemezo cy’ubuziranenge.

Boris Johnson yasabiwe kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .