Boris Johnson ategereje icyemezo cy’urukiko ku gusubukura imirimo y’inteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko azategereza akareba icyo abacamanza bazavuga mbere y’uko afata icyemezo cyo kongera guhamagaza Inteko Ishinga Amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga ruzumva ubujurire bubiri buzagaragaza niba Minisitiri w’Intebe yarakoze ibyemewe n’amategeko mu guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’ibyumweru bitanu.

Urukiko rwa Edinburgh, rwavuze ko guhagarika imirimo y’inteko bidakurikije amategeko naho Urukiko Rukuru rwa Londres, ruvuga ko iki kibazo atari icy’urukiko.

Johnson yatangaje ko yubaha cyane ubutabera kandi bwigenga, ibi bikaba ari ikintu cy’agaciro u Bwongereza bufite. Yakomeje avuga ati “Ndatekereza ko ikintu cyiza nshobora kuvuga ari ugutegereza no kureba icyo urukiko ruzavuga”.

Abajijwe niba yiteguye gusubukura imirimo y’Inteko mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwabimutegeka, Boris Johnson, yavuze ko ‘Icyo yakora kiboneye ari ugutegereza ibyo abacamanza bazavuga’. Biteganyijwe ko urubanza ruzapfudikirwa kuwa Kane.

Boris yandikiye Umwamikazi asaba uruhushya rwo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko, agamije kubabuza umwanya wo kuganira ku buryo bwo kwivana k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Tariki ya 31 Ukwakira ni yo ya nyuma u Bwongereza bugomba kuba bwavuye muri EU.

Abadepite bari bari mu karuhuko gato bagomba kugaruka ku mirimo tariki 3 Nzeri. Igihe kiri hagati ya tariki 3 Nzeri na 31 Ukwakira nicyo bari bafitemo gufata umwanzuro ku buryo u Bwongereza bugomba kuva muri EU.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko Inteko Ishinga Amategeko isubukura imirimo.

Boris Johnson avuga ko Urukiko rw'Ikirenga ari rwo ruzagena niba azasubukura imirimo y'inteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza