00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori muri Guverinoma y’u Bwongereza irakomeje

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 11:50
Yasuwe :

Minisitiri wari ushinzwe imirimo ya Guverinoma mu Bwongereza, Gavin Williamson, yeguye ku wa Kabiri nyuma y’ibirego byamushinjaga gusebya mugenzi we, ibintu byatumye ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, bushyirwaho ijisho nyuma y’iminsi mike afashe ubutegetsi.

Sunak ni Minisitiri w’Intebe wa Gatatu w’u Bwongereza mu gihe cy’amezi abiri. Yagiye ku butegetsi mu Ukwakira asimbuye Liz Truss weguye nawe wari wakoreye mu ngata, Boris Johnson. Uyu mugabo ufite inkomoko mu Buhinde, yiyemeje kugarura ubunyamwuga n’ubunyangamugayo muri Guverinoma.

Gusa ibyumweru bibiri bye bya mbere mu kazi byaranzwe na bombori bombori nyuma y’aho Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano yeguye none akurikiwe na Williamson.

Kwegura kwa Williamson bivugwa ko kwatewe na bagenzi be bamushinje ko abibasira kugeza n’aho bamwe mu bagize guverinoma yagiye ababwira amagambo mabi binyuze mu butumwa bwo kuri telefoni.

Williamson yandikiye Sunak ku wa Kabiri avuga ko nubwo ibyo ashinjwa atari ukuri, abona ko bikomeje gusa n’ibirangaza Guverinoma.

Ati “Kubera iyo mpamvu, nafashe umwanzuro wo kwegura muri guverinoma kugira ngo mbashe korohereza iperereza ririmbanyije rizamfasha gukura icyasha ku izina ryanjye.”

Sunak yamusubije ko yemeye ubwegure bwe.

Gavin Williamson yabaye Minisitiri wa Kabiri weguye muri Guverinoma nshya y’u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .