Ni imyigaragambyo karundura yatangiye muri Nzeri, abakozi bava mu kazi bituma Boeing irushaho kujya mu makuba, dore ko n’ubundi isanganywe ibibazo birimo imanza yarezwemo zishingiye ku bibazo bya tekinike byagaragaye mu ndege ikora.
Abakozi bavugaga ko bifuza kuzamurirwa umushahara kugera nibura kuri 40%, icyakora mu matora yabaye abagera kuri 56% bari mu bigaragambya, batoye bemeza ko inyongera ya 38% ku mushahara wabo ari nziza, biyemeza guhagarika imyigaragambyo bakagaruka mu kazi.
Ku rundi ruhande, iki kigo kiri mu bibazo bitoroshye dore ko muri uku kwezi gishyira hanze urutonde rw’abakozi ibihumbi 17 bashobora gusezererwa kubera ibibazo by’amikoro, gusa ibi nabyo bikaba bishobora kongera kugishora mu manza.
Ni mu gihe kandi kiri gushaka agera kuri miliyari 20$ azagifasha gukomeza ibikorwa byacyo, dore ko bitewe n’ibibazo kirimo, inyungu yacyo yagabanutse cyane, bikagira n’ingaruka ku bashoramari bari gukuramo akabo karenge ku isoko ry’imari n’imigabane.
Nko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, Boeing yahombye agera kuri miliyari 4$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!