00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boeing yahigiye gutanga indege nshya za Air Force One

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 May 2025 saa 04:01
Yasuwe :

Sosiyete y’Abanyamerika ikora indege ya Boeing, irateganya gutanga indege nshya ebyiri zikoreshwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizwi nka Air Force One mu myaka ibiri iri imbere.

Ibi byatangajwe na Darlene Costello ushinzwe igenzura ry’amasoko mu gisirikare cya Amerika. Yavuze ko izi ndege zishobora kuboneka mu 2027 mu gihe ingingo zimwe na zimwe z’amasezerano y’impande zombi zasuzumwa, zikoroshywa.

Imwe muri izo ngingo ni ikumira abakozi ba Boeing gukora ku bice by’umutekano muri iyi ndege, nubwo bo bari gusaba ko bahabwa uburenganzira bwo kubikoraho.

Boeing ni yo ifite isoko ryo gukora indege zikoreshwa n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko Donald Trump yakunze kumvikana anenga iyi sosiyete ko imaze igihe kinini idasohoza isezerano.

Umushinga wo gusimbuza indege ebyiri zisanzwe za Air Force One wahawe izina rya VC-25B. Amasezerano yawo yashyizweho umukono mu 2018, afite agaciro ka miliyari 3,9 z’Amadorali ya Amerika.

Amakuru ariho ubu avuga ko uyu mushinga umaze guhomba asaga miliyari 2,5 z’Amadolari ku ruhande rwa Boeing.

Hari kandi amakuru avuga ko sosiyete ya L3Harris, yaba yarahawe akazi ko kuvugurura indi ndege ya Boeing 747 yahoze ikoreshwa na Emir wa Qatar, kugira ngo ibe ikoreshwa na Amerika by’igihe gito.

Mu minsi ishize kandi hamenyekanye andi makuru ahamya ko ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege ya Air Force One.

Qatar yahakanye iby’uko iyo ndege yaba ari impano nk’uko Trump aherutse kubitangaza, ariko yemeza ko ibihugu byombi biri mu biganiro byo kohereza i Washington iyo ndege.

Boeing yatangaje ko mu 2027, Air Force One nshya ebyiri zizaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .