Ibi byatangajwe na Darlene Costello ushinzwe igenzura ry’amasoko mu gisirikare cya Amerika. Yavuze ko izi ndege zishobora kuboneka mu 2027 mu gihe ingingo zimwe na zimwe z’amasezerano y’impande zombi zasuzumwa, zikoroshywa.
Imwe muri izo ngingo ni ikumira abakozi ba Boeing gukora ku bice by’umutekano muri iyi ndege, nubwo bo bari gusaba ko bahabwa uburenganzira bwo kubikoraho.
Boeing ni yo ifite isoko ryo gukora indege zikoreshwa n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko Donald Trump yakunze kumvikana anenga iyi sosiyete ko imaze igihe kinini idasohoza isezerano.
Umushinga wo gusimbuza indege ebyiri zisanzwe za Air Force One wahawe izina rya VC-25B. Amasezerano yawo yashyizweho umukono mu 2018, afite agaciro ka miliyari 3,9 z’Amadorali ya Amerika.
Amakuru ariho ubu avuga ko uyu mushinga umaze guhomba asaga miliyari 2,5 z’Amadolari ku ruhande rwa Boeing.
Hari kandi amakuru avuga ko sosiyete ya L3Harris, yaba yarahawe akazi ko kuvugurura indi ndege ya Boeing 747 yahoze ikoreshwa na Emir wa Qatar, kugira ngo ibe ikoreshwa na Amerika by’igihe gito.
Mu minsi ishize kandi hamenyekanye andi makuru ahamya ko ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege ya Air Force One.
Qatar yahakanye iby’uko iyo ndege yaba ari impano nk’uko Trump aherutse kubitangaza, ariko yemeza ko ibihugu byombi biri mu biganiro byo kohereza i Washington iyo ndege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!