Boeing yabonye ikibazo gishya ku ndege zo mu bwoko bwa 787 Dreamliner

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Ibibazo mu ruganda rukora indege rwa Boeing bikomeje kwiyongera, rwatangaje ko rwabonye ikibazo gishya mu buryo indege za 787 Dreamliner zakozwemo, bikaba biri bugire ingaruka ku bucuruzi bwazo.

Kuri uyu wa Kabiri Boeing yatangaje ko yiteze ko gushyira ku isoko indege za 787 Dreamliner, bizatinda nyuma y’uko ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’indege kirimo gusuzuma ubuziranenge bwazo.

Mu kwezi gushize Boeing yatangaje ko hari indege umunani zatangiye gukora ariko nyuma bikaza kugaragara ko zitujuje ubuziranenge mu mikorere yazo zigahita zihagarikwa ngo hakozwe ubugenzuzi bwimbitse.

Boeing ikaba yavuze ko babonye ikindi kibazo mu mababa y’inyuma y’indege za 787 Dreamliner ariko kidashobora guhita giteza ikibazo ako kanya.

Yagize iti “Turimo gufata igihe cyo gukora ubugenzuzi bwose bwa 787 Dreamliner kugira ngo twizere ko nta kibazo na kimwe zisigaranye kandi zujuje ibikenewe byose mbere yo kuzishyira ku isoko”.

Boeing yakomeje ivuga ko ubu bugenzuzi buzatinza igihe zagombaga kugira ku isoko. Iki kibazo kikaba kiri ku ndege 893.

Ikigo gishinzwe indege cyatangaje ko kirimo kureba uko hakorwa ubugenzuzi ku ndege za 787 Dreamliner zari zagurishijwe ndetse zirimo gukora.

Uru ruganda rukomeje guhura n’ibibazo nyuma y’uko hashize amezi 18 rutabasha kugurisha indege zarwo zari zikunzwe cyane 737 Max kubera impanuka ebyiri zakoze zigahitana abantu 346.

Indege za Boeing 787 Dreamliner zagaragayemo ikibazo mu gice cy'inyuma cyazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .