Boeing igiye gutangira igerageza rya 737 MAX zari zarahagaritswe kubera impanuka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kamena 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Boeing igiye gutangira gukora igerageza ry’indege za 737 MAX zari zimaze igihe zarahagaze kubera impanuka zakoze mu bihugu bitandukanye ku Isi, iperereza rikaza kugaragara ko zari zifite ikibazo mu mikorere yazo.

Boeing 737 MAX zahagaritswe muri Werurwe 2019 nyuma y’impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 346 zigatuma ibihugu bya Ethiopia na Indonesia birega iyi sosiyete.

Iyi sosiyete yasabye imbabazi ivuga ko izo mpanuka zatewe na porogaramu z’ubwo bwoko bw’indege zifasha abazitwaye kugenzura ibijyanye no kuzamuka cyane mu kirere.

Magingo aya, izi porogaramu zamaze kuvugururwa ndetse hagiye gutangira igerageza rizagaragaza neza niba iki kibazo cyarakemutse burundu. Abapilote bazakora iryo gerageza bazahagurukira kuri King County International Airport kuri uyu wa Mbere.

Iri gerageza bivugwa ko rigamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya y’ubwirinzi Boeing yashyizeho mu kurinda ibibazo abapilote bahuye nabyo mu mpanuka ebyiri zabanje.

Boeing 737 MAX zari zimaze igihe kinini zarahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .