Boeing igiye gukora indege ikoresha ingufu zikomoka ku bimera

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Mutarama 2021 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora indege, Boeing, cyatangaje ko mu myaka icumi iri imbere kizaba cyarakoze indege zifashisha ingufu zikomoka ku bimera n’ibishingwe 100%, mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka ku ngufu zikomoka kuri peteroli indege zisanzwe zikoresha.

Mu rugendo Isi yose yatangiye rwo kugabanya mu kirere imyuka igihumanya, buri rwego rugenda rutanga umusanzu warwo hagamijwe kugera ku ntego Isi yihaye yo kugabanya iyo myuka kugeza kuri zeru mu 2050.

Boeing nk’ikigo cya mbere gikomeye mu bikora indege ku Isi, mu 2018 cyamuritse indege ya mbere ikoresha ingufu ziturutse ku bimera n’ibishingwe, nk’intambwe ikenewe mu kugera kuri iyo ntego. Iyo ndege yiswe FedEx Corp 777.

Nyuma y’imyaka ibiri icyo kigo kigaragaje uwo mushinga, cyatangaje ko mu 2030 kizaba cyarakoze indege nyinshi nk’izo mu kugabanya dioxyde de carbone ingana na 2% ubwikorezi bw’indege bwohereza mu kirere, bingana na 12% by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere n’urwego rw’ubwikorezi.

Umwe mu bayobozi bakuru b’icyo kigo, Sean Newsum, yabwiye Reuters ati “[imyuka ihumanya ikirere] ni ihurizo rikomeye muri iki gihe. Indege na zo zirasabwa gutanga umusanzu wazo mu kugabanya iyo myuka ya dioxyde de carbone.”

Uretse Boeing, Ikigo cy’Abanyaburayi na cyo gikora indege, Airbus SE, kiri muri gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu ndege nshya kiri gukora, aho kugeza ubu hari gukorwa izifashisha mazutu 50% n’ingufu zikomoka ku bihingwa n’ibishingwe 50%.

Ku rundi ruhande ariko Boeing igomba kubanza kwerekana impinduka zikenewe kugira ngo indege iguruke yifashishije ingufu ziturutse ku bihingwa n’ibishingwe kandi inatekanye.

Hakenewe na none ko icyo kigo gikorana na sosiyete igenzura imikoreshereze y’izo ngufu, ASTM International, maze bikemezwa niba izo ndege zitekanye mbere y’uko zitangira gukoreshwa.

Boeing igiye gukora indege itangiza ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .