Hagati y’umwaka wa 2015 na 2019 bivugwa ko uru ruganda rwatangaje imibare itari ukuri y’imodoka rwacuruje by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo rubashe guhuza ingano y’ibyacurujwe n’intego nyakuri y’imodoka rwari rwarihaye nk’izo rugomba gukora muri icyo gihe.
Si rwo ruganda rw’imodoka rwa mbere ruciwe amande ku bwo kubeshya imibare y’ibyacurujwe kuko mu Ugushyingo 2019 nabwo Fiat Chrysler yaciwe miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika ishinjwa kubeshya abashoramari ku ngano y’imodoka yacuruje mu kwezi.
BMW ni sosiyete ya kabiri ikora imodoka nyinshi mu Budage kuko mu 2019 yacuruje 2520357, umubare wiyongereyeho 1.2% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!