00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bloomberg arashaka kugura ibinyamakuru Wall Street Journal cyangwa Washington Post

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Michael Bloomberg afite gahunda yo kugura ikinyamakuru gifite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga aho bivugwa ko ateganya kugura Wall Street Journal ibarizwa mu maboko ya News Corp cyangwa se Washington Post iri mu biganza bya Amazon.com.

Michael Bloomberg ni we nyiri Bloomberg, ikinyamakuru gitangaza amakuru y’ubukungu.

Amakuru avuga ko nubwo iyi gahunda ihari, nta biganiro by’ubugure ku mpande zombi biratangira. Nko ku ruhande rwa Wall Street Journal y’umuherwe Rupert Murdoch, ngo ntibarakira icyifuzo cya Bloomberg.

Umuvugizi wa Washington Post yavuze ko iki kinyamakuru kitari kugurishwa. WP iri mu maboko ya Jeff Bezos guhera mu 2013 nyuma yo kuyigura kuri miliyoni 250$.

Mbere Bloomberg yashakaga kugura The New York Times cyangwa Financial Times.

Igura iryo ariryo ryose rizahesha Michael Bloomberg w’imyaka 80 umwanya wo gutangamo ibitekerezo bye bishingiye kuri politiki cyane cyane ku ngingo z’imihindagurikire y’ikirere no guharanira ko hashyirwaho amategeko akaze ajyanye n’ikoreshwa ry’intwaro.

Bloomberg yayoboye Umujyi wa New York nka Meya muri manda eshatu ndetse mu 2020 yashatse kwiyamamariza kuyobora Amerika ariko kandidatire ye ntiyashyigikirwa n’Ishyaka ry’Aba-démocrate.

Mike Bloomberg abarirwa umutungo wa miliyari 76,8$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .