00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blinken agiye gusura Uburasirazuba bwo Hagati ku nshuro ya munani kuva Israel yagaba ibitero muri Gaza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 June 2024 saa 08:54
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, ategerejwe mu Misiri aho ari bugirane ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu, amakuru akavuga ko bigamije gusaba icyo gihugu gufungura imipaka yacyo kugira ngo cyakire umubare munini w’abatuye agace ka Gaza, kari kuberamo intambara karundura iri guca ibintu hagati ya Hamas n’Ingabo za Israel.

Izi ngabo nizo ziri kugenzura aka gace, nyuma yo kukigarurira mu kwezi gushize. Blinken kandi ari buganire na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah al Sisi ku bijyanye na gahunda yo kugarura amahoro muri aka gace, cyane cyane hashyigikirwa ibiganiro bishobora guhagarika intambara.

Uru ni uruzinduko rwa munani Blinken agiriye mu Burasirazuba bwo Hagati kuva iyi ntambara yatangira, intambara yasize icyasha isura ya Israel ku rwego mpuzamahanga ndetse na Amerika igashinjwa kuyishyigikira mu gukora ibyo bamwe batatinye kwita jenoside.

Blinken kandi azasura Qatar na Jordan mu ruzinduko ruzasozwa kuri uyu wa Gatatu. Ibihugu byombi bifite uruhare mu gukemura amakimbirane kuko nka Qatar yagize uruhare mu kuyobora ibiganiro byari bigamije gufasha impande zihanganye kuganira.

Blinken agiye gusubira mu Burasirazuba bwo Hagati kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .