Black Berry zigeze kuba telefoni za mbere zikunzwe ku Isi, zigiye kugaruka ku isoko

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 21 Kanama 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Telefoni zakunzwe cyane za BlackBerry, zigiye kugaruka ku isoko nyuma y’imyaka ibiri zitagikorwa, nyuma y’amasezerano hagati ya BlackBerry na OnwardMobility, uruganda ruherereye i Texas, rugiye kujya ruzikora.

Izi telefoni zizaba zikoranye ikoranabuhanga rya 5G, zikoresha porogaramu ya Android n’ubundi BlackBerry yakoreshaga igerageza kuguma ku isoko, nyuma yo kureka porogaramu zayo bwite. Izajya ku isoko mu ntangiriro z’umwaka utaha.

ku bakunze BlackBerry hirya no hino, iyi telefoni izagarukana umwimerere wayo wo kugira ‘key board’ yandikirwaho, aho kuba ikirahuri gusa nk’uko bimaze kumenyerwa kuri telefoni zigezweho.

BlackBerry yigeze kuba muri telefoni zikunzwe cyane, ahanini kubera uburyo zagiraga umutekano. 50% by’abakoreshaga telefoni mu 2009, bakoreshaga BlackBerry.

Ibintu byatangiye guhinduka mbere yaho, ubwo mu 2007 Apple yazanaga telefoni zandikwamo hakoreshejwe ikirahuri. Ibi byahinduye isoko cyane Apple yanashyize imbaraga mu guha telefoni zayo umutekano, ingingo yarengeraga BlackBerry cyane.

BlackBerry yasubiye inyuma cyane, iza no gukoresha porogaramu izwi cyane ya Android ivuye ku yayo ariko biranga. Uru ruganda rwaje noneho gukora telefoni z’ikirahuri hose nk’uko izindi zimeze, ibi na byo biranga kuko umwihariko wa BlackBerry utari ugihari.

Abahanga bayishinje kutajyana n’ibihe, ngo bashyire muri telefoni zabo ikoranabuhanga rigezweho ryo gufata amafoto no kumva indirimbo. Ibi byaje gukorwa nyuma ariko ntacyo byahinduye.

Peter Franklin, Umuyobozi Mukuru wa OnwardMobility izakora BlackBerry, yavuze ko “abantu bagira akazi kenshi bashaka telefoni zikoresha 5G kugira ngo zitange umusaruro, ariko hatibagiranye imikoreshereze yayo”, yongeyeho ko “telefoni za Black Berry zizwi cyane mu kurinda ubutumwa, ubwigenge [bw’abazikoresha] n’amakuru".

Black Berry zigiye kugaruka ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .