00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisaba iki ngo Trump yemererwe kuyobora manda zirenga ebyiri?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 April 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guca amarenga ko ashaka kuyobora iki gihugu manda zirenga ebyiri.

Muri Mutarama 2025 yabwiye abamushyigikiye ko byaba ari icyubahiro kuri we, abaye ayoboye Amerika manda ebyiri, eshatu cyangwa enye, ariko aza gusobanura ko yatebyaga.

Depite Andy Ogles w’Umu-Républicain muri uko kwezi yagaragaje ko yifuza ko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yahindura Itegeko Nshinga kugira ngo Trump arenze manda ebyiri, cyane ko ataziyoboye yikurikiranya.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NBC mu cyumweru gishize, Trump yatangaje ko hari uburyo bwamufasha kuyobora Amerika muri manda zirenze ebyiri kandi ngo Abanyamerika baramushyigikiye.

Yagize ati “Hari uburyo wabikoramo. Ntabwo ndi gutebya. Abantu benshi bashaka ko mbikora. Ariko nababwira ko hakiri urugendo rurerure, murabizi ko ubutegetsi bukiri mu ntangiriro.”

Umunyamakuru yamusubirishijemo niba nyuma ya manda ya kabiri mu 2028, yifuza gukomeza gukora “akazi kagoye cyane mu gihugu”, asubiza akunda akazi, ati “Nkunda gukora.”

Muri Amerika, umuntu umwe ni we warengeje manda ebyiri ku butegetsi. Franklin Roosevelt yatorewe manda enye, apfa muri Mata 1945 ubwo yaburaga imyaka itatu n’amezi icyenda ngo asimburwe.

Mu gihe Roosevelt yari ku butegetsi, kutarenza manda ebyiri ntibyari mu Itegeko Nshinga, icyakoze Abanyamerika bari barishyizemo ko nta we ukwiye kubugundira kuva George Washington yakwanga kurenza manda ebyiri mu kinyejana cya 18.

Abanyamateka basobanura ko Roosevelt yagumye ku butegetsi bitewe n’uko Isi yari mu bihe bikomeye by’ubukene n’ubushomeri bukabije byatewe n’ihungabana ry’ubukungu (Great Depression) n’iby’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Kuri ubu, bisaba urugendo kugira ngo habeho umara igihe kirekire ku butegetsi bwa Amerika nka Roosevelt, bitewe n’uko Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 1947 ribuza umuntu kuyobora manda zirenga ebyiri.

Kugira ngo Trump yemererwe kurenza manda ebyiri, bisaba gutangirira urugendo rwo guhindura Itegeko Nshinga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Iyo bibiri bya gatatu by’abagize imitwe yombi y’Inteko bemeje uyu mushinga, biba bisaba ko bitatu bya kane bya Guverinoma zo ku rwego rwa za Leta na bo bawemeza.

Ibi na byo ntibyakoroha nubwo ishyaka ry’Aba-Républicains rya Trump rifite imyanya myinshi mu Nteko, kuko hari Aba-Démocrates benshi na bamwe mu ba-Républicains bamaganira kure iki gitekerezo.

Depite Daniel Goldman uhagarariye Leta ya New York mu Nteko, yatangaje ko igitekerezo cya Trump kigaragaza umugambi afite wo gukuraho ubutegetsi bushingiye ku Itegeko Nshinga no kwica demokarasi.

Uyu mu-Démocrate yagize ati “Niba abagize Inteko b’Aba-Républicains bizera Itegeko Nshinga, bakwiye kurwanya umugambi wa Trump wa manda ya gatatu.”

Donald Trump yayoboye Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2021 ubwo yatsindwaga amatora yari ahanganyemo na Joe Biden. Yasubiye ku butegetsi muri Mutarama 2025 nyuma yo gutsinda Kamala Harris w’umu-Démocrate.

Trump yongeye guca amarenga ko ashaka gukomeza kuyobora Amerika na nyuma ya 2028
Franklin Roosevelt ni we wenyine warengeje manda ebyiri muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .