Biravugwa ko umugore wa Trump n’umukwe we bamusabye kwemera ko yatsinzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Imbere mu bantu begereye Perezida Donald Trump hacitsemo ibice kubera umwanzuro yafashe wo kwanga ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse, aho yatsinzwe na Joe Biden.

Umugore we Melania Trump n’umukwe we Jared Kushner bamugiriye inama yo kwemera ko yatsinzwe mu gihe abahungu be bakuru bamushyigikiye ngo akomeze ahangane ageze ikibazo cye mu nkiko.

Bamwe mu bantu baganiriye na CNN b’imbere mu muryango wa Trump, bavuze ko umukwe we Kushner usanzwe ari umujyanama we mukuru, yamusabye kwemera ko yatsinzwe. Umugore we Melania Trump na we yamusabye kwemera ko yarushijwe na Biden bari bahanganye.

Nubwo bimeze gutyo, ngo abahungu be Donald Jr na Eric bakomeje kumvisha se ko adakwiriye kwemera gutsindwa, ari nako bashishikariza abamushyigikiye kwigaragambya bemeza ko yibwe mu matora.

Nubwo mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atemera ibyavuye mu matora, abari iruhande rwa Trump bagaragaje ko mu busanzwe adasa nk’uwiteguye gukomeza guhangana igihe kinini. Icyakora, yasabye abanyamategeko be kugana inzira z’amategeko zizatuma amajwi yongera kubarwa, akabona kwemera ko yatsinzwe.

Umuvugizi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, Jason Miller, yavuze ko Jared Kushner ashyigikiye Trump mu gukomeza guhangana asaba ko amajwi yongera kubarwa, nyamara CNN yemeza ko amakuru yahawe ari ayo kwizerwa.

Kuva ku munsi wa mbere amajwi agaragaza ko Biden ari imbere, Trump yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora kuko avuga ko yibwe amajwi mu duce tumwe na tumwe.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, abo ku ruhande rwa Biden bavugaga ko uwo bashyigikiye atari yakavuganye na Trump, icyakora ngo bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka rya Trump bashimiye Biden ku ntsinzi yabonye.

George W Bush wo mu ishyaka rya Trump wigeze kuba Perezida wa Amerika ni umwe mu bifurije ishya n’ihirwe Biden.

Biden yatsinze amatora kuwa Gatandatu nyuma yo kurenza amajwi 270 asabwa abiyamamaza kugira ngo hemezwe ko batsinze.

Hari ubwoba mu ishyaka ry-aba- Républicains ko mu gihe Trump yava ku butegetsi ku ngufu, bishobora kumwangiriza izina ntazongera guhabwa amahirwe yo kwiyamamaza mu 2024.

Abari hafi y'umuryango wa Trump bavuze ko umugore we Melania Trump yamusabye kwemera ko yatsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .