Birahwihwiswa ko Bush adashyigikiye ko Donald Trump yakongera kuyobora Amerika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Kamena 2020 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Byatangiye guhwihwiswa ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W.Bush ndetse n’abamwe mu bagize ishyaka ry’Aba-Républicains bafashe icyemezo cy’uko batazatorera Donald Trump manda ya kabiri.

Ibijyanye n’iki cyemezo byashyizwe hanze ku wa 6 Kamena na The New York Times ikaba ari amakuru ivuga ko ikesha abantu basanzwe bazi ibijyanye n’imitekerereze ya George. W Bush.

Biravugwa ko iki cyemezo Bush agisangiye n’abandi bantu bo mu ishyaka rye ari naryo Trump abarizwamo, mu gihe umuvandimwe we wanahoze ayobora leta ya Florida, Jeb Bush we ngo atarabifataho icyemezo.

N’ubwo iki kiyamakuru kivuga ko aya ari amakuru cyakuye mu bantu basanzwe bazi neza imitekerereze ya Bush, umuvugizi we Freedy Ford yayateye utwatsi ayita ibihuha.

Ati “ibi ni ibihimbano byuzuye, (Bush) ntakiri muri politiki ndetse ntiyagaragaje n’uburyo azatoramo.”

Nubwo bivugwa ko George W.Bush atazatora Donald Trump ntibiranamenyekana neza niba azanatora Joe Biden.

Uku kudashyigikira Donald Trump si ubwa mbere byumvikanye mu muryango w’aba Bush kuko mu 2016 se wa George W.Bush na we wigeze kuyobora Amerika George H.W. Bush n’umugore we Barbara Bush bari bumvikanye bavuga ko batigeze batora Trump.

Mu bandi bavugwaho kutazashyigikira Donald Trump mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo Senateri Mitt Romney, umugore wa nyakwigendera Senateri John McCain, Cindy McCain ndetse na Senateri Ted Cruz.

Biravugwa ko George W Bush adashyigikiye ko Donald Trump yakongera kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .