Bidasubirwaho ifaranga “CFA” rizasimburwa n’iryitwa “Eco” muri Afurika y’Iburengerazuba

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yavuze ko ibihugu umunani byo mu burengerazuba bwa Afurika byari bisanzwe bikoresha ifaranga rya “ CFA” bigiye kurisimbuza iryitwa “Eco” mu rwego rwo kurushaho kwicungira amadevize n’ifaranga ryabo, bikavana ububiko bwayo mu Bufaransa.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza, 2019, ari kumwe na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Ouattara yashimangiye ko nta ruhare banki y’u Bufaransa izongera kugira mu kugenzura imikoreshereze y’ifaranga rishya rigiye gukoreshwa mu bihugu umunani (Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Guinea-Bissau, Mali, Niger, Sénégal na Togo).

Yagize ati “Ifaranga rya ‘CFA’ rigiye kuvaho muri Afurika y’Iburengerazuba, bishingiye ku masezerano y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa UEMOA [Union Économique Et Monétaire Ouest-Africaine]. Twahisemo gukora amavugurura ku ifaranga rya ‘CFA’. Ibihugu umunani byarikoreshaga, bigiye gukoreshya irindi rishya ryabatijwe ‘ECO’, kandi iri rizaba umusingi ukomeye w’ifaranga rimwe rizakoreshwa mu muryango wa CEDEAO.”

Ouattara yakomeje avuga ko amasezerano y’abakuru b’ibihugu mu gushyira mu bikorwa izi mpinduka azibanda ku bintu bitatu by’ingezi. Icya mbere, ni uguhindura inyito y’ifaranga bakoreshaga, rikitwa ‘ECO’ aho kwitwa ‘CFA’; icya kabiri kizibandwaho ni uguhagarika kubika kimwe cya kabiri cy’amafaranga n’amadevize bya buri gihugu cyakoreshaga ‘CFA’ muri Banki Nkuru y’u Bufaransa, ndetse n’amakonti yabikwagaho agafungwa.

Icya gatatu ni ugukuraho abantu bose bari bahagarariye igihugu cy’u Bufaransa mu nzego zafataga ibyemezo, zikanagenzura ikoreshwa ry’amafaranga mu bihugu biri mu muryango wa UEMOA.

Iki cyemezo gifatwa n’abatari bake nk’ikizagabanya ubuhangange bw’u Bufaransa mu gice cya Afurika y’Iburengerazuba, nubwo u Bufaransa bwo budashaka ko bireberwa muri iyo shusho.

Ubusanzwe leta y’u Bufaransa yari ifite uyihagarariye muri banki ya BCEAO (Banque Centrale Des États d’Afrique De l’Ouest) ihuza ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, muri komisiyo y’ama-banki, ndetse n’undi mu kanama kagenzura politiki y’ifaranga.

Ifaranga rishya rya ‘ECO’ rizaba rifite agaciro kangana n’ak’iyero rikoreshwa ku mugabane w’i Burayi; gusa ibi bishobora kuzahinduka bitewe n’igihe ndetse n’ubushake bw’ibindi bihugu byo mu muryango wa CEDEAO bizifuza kurikoresha.

Ku rundi ruhande ariko, u Bufaransa buzakomeza kuba umwishingizi igihe habaho ikibazo cy’ubukungu. Igihe ibihugu bikoresha ifaranga rya ‘ECO’ bitazashobora kwishyura ibyo bitumiza mu mahanga, u Bufaransa buzabyishyurira. Mbere y’uko ibyo bigerwaho ariko, u Bufaransa buracyafite ububasha bwo gufata ibyemezo mu kanama kagenzura politiki y’ifaranga.

Mu nyito yumvikana, u Bufaransa bwavuye ku mwanya wo gufatanya n’ibihugu byakoreshaga ifaranga rya ‘CFA’, kuricunga; bifata umwanya w’umwishingizi.

U Bufaransa buvuga ko bitazahungabanya umubano wihariye ushingiye ku bukungu, busanzwe bufitanye n’ibihugu byo mu muryango wa UEMOA, bugashimangira ko izi mpinduka zari zikenewe mu rwego rwo guhuza na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe mu muryango wa CEDEAO.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, we yagize ati “Ikibazo cy’ifaranga rya ‘CFA’ cyazamuye impaka n’ibibazo byinshi, hibazwa uruhare rw’u Bufaransa muri Afurika. Dukwiye gucagagura ibiduhambiriye, tugire umuhate wo kujya imbere, tureba ndetse tukanubakira hamwe ubufatanye butarimo urwikekwe. U Bufaransa ntacyo bufite cyo guhisha, kandi nishimiye kuba iruhande rwe (Ouattara), dufatanya gutangaza izi mpinduka zikomeye mu mateka.”

Gukoresha ifaranga rya ‘ECO’ bizatangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2020. Buri gihugu kizaba gifite uburenganzira bwo gukura amafaranga yo kwitabaza igihe bibaye ngombwa (Reserve) muri banki y’u Bufaransa mu gihe cyose kibishakiye.

Gusa konti z’ibyo bihugu ziri muri banki y’u Bufaransa zizafungwa burundu umwaka utaha, nk’uburyo bwo guha ubwigenge busesuye ibihugu byakoreshaga ‘CFA’.

Benshi babonaga ifaranga rya ‘CFA’ nk’igikoresho cy’ubukoloni gikomeje gutesha agaciro ubusugire bw’umugabane wa Afurika kuko ryashyizweho ku nyungu z’ubukoloni.

Abadashyigikiye imikoreshereze y’iryo faranga bavuga ko kubera rishingiye ku mayero asanzwe ahenze, bituma ibicuruzwa byakorewe mu bihugu bidakoresha ‘CFA’ bihenda ugereranyije n’ibyakorewe aho iryo faranga ridakoreshwa bigatuma bitagurwa nk’ibindi.

Perezida Emmanuel Macron (ibumoso) na Perezida Ouattara ubwo batangazaga ko ifaranga rya CFA rigiye gusimburwa na ECO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .