Ni icyemezo cyaturutse ku busabe bwa Jack Smith, Umushinjacyaha wihariye washyizweho ngo agenze ibyaha bishinjwa Donald Trump, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’urwego rushinzwe ubutabera muri icyo gihugu.
Ibyaha bashakaga guhagarika ni ibishobora kumufungisha birimo icyo kubangamira amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu.
Ni ibyaha Trump yatangiye gukurikiranwaho mu Ugushyingo 2022 ubwo Jack Smith yashyirwagaho.
Umucamanza mu Rukiko rw’i Washington, Chutkan yavuze ko “urukiko rwemeye ubusabe bwa guverinoma bwo guhagarika ibi byaha bitewe n’ubudahangarwa Perezida wa Amerika aba afite.”
Aya makuru akimara kujya hanze, Trump yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “ibi birego birimo ubusa kandi bidashingiye ku mategeko bitari bikwiriye no kuba byarabayeho.”
Donald Trump yari yatangaje kandi ko najya ku buyobozi azahita yirukana Jack Smith wamushinjaga.
Nubwo bimeze gutyo, Donald Trump aracyafite ikirego muri Leta ya Georgia, na cyo gishingiye kuri izi mvururu zavutse nyuma y’amatora.
Muri Gicurasi kandi Urukiko rw’i New York rwamuhamije ibyaha bishingiye ku mayeri yakozwe nyuma yo kuryamana n’umugore ukina filime z’urukozasoni. Gusa ibijyanye no gutangaza ibihano bye byabaye bisubitswe kugeza igihe kitazwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!