Bill Gates agiye gukoresha umutungo w’umuryango yashinze mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Mata 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Bill Gates washinze sosiyete ya Microsoft, yatangaje ko agiye gukoresha umutungo we wose afite mu muryango ‘Bill & Melinda Gates’, mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi.

Uyu muryango ufite umutungo uhwanye na miliyari zisaga 40 z’amadolari. Aya mafaranga yari asanzwe akoreshwa mu kurwanya indwara zitandukanye zirimo icyorezo cya Sida, imbasa na malariya.

Bill Gates yabwiye ikinyamakuru The Financial Times ko ibi byose bizakurwaho kugira ngo ahangane n’iki cyorezo cyibasiye Isi muri iki gihe.

Kugeza ubu ku rwego rw’Isi, imibare y’abanduye Coronavirus ni 2 995 209, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 207 009.

Bill Gates yagize ati "Umuryango wacu wagiye wibanda mu kurandura virusi itera Sida, malariya n’imbasa, ariko ubu tugiye gutanga umutungo wacu mu kurwanya Coronavirus.”

Iki kigega gisanzwe cyarateye inkunga ibikorwa byo kurwanya Coronavirus, ingana n’amadorali arenga miliyoni 250.

Mu minsi ishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aherutse guhagarika inkunga igihugu cye cyageneraga Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima OMS, awushinja kubogamira ku makuru y’ibinyoma y’u Bushinwa ku birebana n’iki cyorezo.

Ni inkunga irenga miliyoni 400 z’amadorali iki gihugu cyahaga uyu muryango buri mwaka.

Bill Gates we avuga ko OMS ari ingenzi cyane mu guhangana n’iki cyorezo, ko igomba kubona izindi nkunga kugira ngo ikomeze kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus.

Yavuze ko atatekerezaga ko Trump yari bukureho iyi nkunga y’amafaranga.

Bill Gates w’imyaka 64, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 99.5 z’amadolari ya Amerika. Ni umuherwe wa kabiri ku Isi nyuma ya Jeff Bezos washinze Amazon ufite umutungo ugera kuri miliyari 145 z’amadorali ya Amerika.

Bill Gates agiye gukoresha umutungo afite mu muryango we mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .