Bill Gates agiye gukora imibu izifashishwa mu gukingira malaria n’indwara zandura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Umwe mu baherwe Isi ifite ukunze kwigaragaza mu bikorwa biteza imbere urwego rw’ubuzima, Bill Gates, afite umushinga wo gukora imibu izifashishwa mu gukingira malaria abo izaruma.

Ni umushinga uri gukorerwa inyingo n’umushakashatsi wo muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Jichi mu Buyapani, Prof Hiroyuki Matsuoda, aho iyo mibu izajya ikora amacandwe arimo urukingo rwa malaria maze ikayacira mu ruhu rw’uwo irumye.

Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation w’uwo muherwe n’umugore we, ubinyujije ku rubuga rwa Global Grand Challenges watangaje ko iyo mibu hari icyizere cy’uko izanifashishwa mu gukingira izindi ndwara zandura.

Mu 2008 ni bwo uwo muryango wahaye Prof Matsuoda ibihumbi 100$ yo gushyira mu bikorwa igitekerezo yari afite cyo kuba imibu isanzwe ikwirakwiza indwara yakoreshwa mu gukingira uwo irumye (seringues volantes).

Nyuma y’umwaka umwe Bill Gates yavuze ko abakene ari bo uwo mushinga ugamije kugoboka, ati “Nta mpamvu abakene gusa ari bo bakomeza kubibamo [kugerwaho n’izo ndwara]”

Amakuru avuga ko uwo mushinga n’utanga icyizere cyo kuba wazana ibyo witezweho, uwo mushakashatsi azongerwa miliyoni y’amadorari ya Amerika.

Si ubwa mbere Bill Gates ashyigikira ikoreshwa ry’imibu mu buvuzi, kuko mu 2020 na bwo yateye inkunga ikigo cya Oxitec gikora isaga miliyoni 750 yo kwifashishwa mu kurwanya ngenzi yayo yo mu bwoko bwa ‘Aedes aegypti’ itera ibyorezo nka Zika, dengue na chikungunya.

Ku wa 26 Gashyantare 2021,urubuga rwa Humans Are Free rwatangaje ko Bill Gates anafite gahunda yo gushyira points quantiques mu rukingo rwa Coronavirus maze zikabika amakuru y’uwaruhawe mu gihe cy’imyaka itanu, ku buryo ashobora kwegerezwa telefoni igezweho bikagaragara ko yakingiwe.

Ku rundi ruhande ariko abashakashatsi berekana ko gutera inkunga urwego rw’ubuzima kwa Bill Gates atari impuhwe afitiye abugarijwe, ahubwo ari inyungu ze bwite yimirije imbere cyane ko hari n’ibindi yakoze bitakijije nk’uko byari byitezwe.

Nk’urugero umushinga yateye inkunga wo gukingira mugiga, coqueluche na titanus muri Afurika, ubushakashatsi bwa Dr Soren Wengel Mogensen na Dr Peter Aabay buherutse kwemeza ko izo nkingo zahitanye abakobwa bakubye inshuro 10 abo izo ndwara ubwazo zahitanye.

Ni ingingo ikomeje gutera amakenga inzobere mu by’ubuzima, hibazwa ukuntu uwo munyemari akenshi ashaka gufasha kuvura indwara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi no muri Amerika zikihaba ndetse zica abantu buri munsi.

Bill Gates kandi aherutse kuvugwaho guha ruswa ya miliyoni 10$ Abadepite bo muri Nigeria, abasaba kwemera ko yakorera igerageza ry’urukingo rwa COVID-19 rwakozwe na Bill & Melinda Gates Foundation ku bana bo muri icyo gihugu.

Bill Gates afite gahunda yo gukoresha imibu mu gukingira malaria / Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .