00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Clinton arwaye indwara zifata uruhago

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aracyari mu bitaro nubwo akomeje koroherwa. Ubu abaganga batangaje ko agomba gukomeza guhabwa imiti ya “antibiotique” imufasha guhangana n’uburwayi bwamufashe mu ruhago.

Uyu mugabo w’imyaka 75 yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya California ku wa Kabiri nimugoroba ari gutaka umunaniro.

Abaganga batangaje ko ugereranyije uko yagiye ameze n’uko ameze ubu, hari impinduka zikomeye.

Ku wa Kane no ku wa Gatanu, umugore we Hillary Clinton yaramusuye ndetse bivugwa ko Perezida Biden nawe yamuhamagaye kuri telefoni kugira ngo yumve uko amerewe.

Ntabwo igihe azasezerererwa mu bitaro kiramenyekana.

Clinton akomeje koroherwa ndetse bivugwa ko yifuza gutaha akava mu bitaro vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .