00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikomeje kuba bibi muri Haïti: Minisitiri w’Intebe yirukanye umushinjacyaha wamusabiye gutabwa muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe muri Haïti, Ariel Henry, yarahije umushinjacyaha mushya w’umurwa mukuru Port au Prince, usimbura Bed-Ford Claude wari umaze iminsi amwotsa igitutu ku ruhare akekwaho mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse wishwe arashwe muri Nyakanga.

Claude amaze iminsi ahamagaza Minisitiri w’Intebe ngo yitabe ubushinjacyaha, nyuma yo gukekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida.

Bivugwa ko mu ijoro Perezida yishwemo, Henry yavuganye inshuro ebyiri na Joseph Felix Badio wakoraga mu Biro bya Minisitiri w’Ubutabera, ari na we ukekwaho gucura umugambi wo guhitana Perezida.

BBC yatangaje ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha, bigaragaza ko Henry na Badio bavuganye mbere na nyuma y’urupfu rwa Perezida kandi ko aho Badio yavugaga aherereye ari hafi y’aho Perezida yiciwe. Kugeza ubu Badio yaburiwe irengero, aracyashakishwa.

Mu cyumweru gishize Claude yasabye Minisitiri w’Intebe kwitaba ubushinjacyaha undi ntiyabikora, avuga ko ari uburyo bwo kurangaza rubanda aho kubereka abicanyi nyabo bahitanye Perezida Moïse.

Ku wa Mbere Minisitiri w’Intebe Henry yoherereje Claude ibaruwa imwirukana ku mirimo ndetse ku wa Kabiri arahiza undi mushinjacyaha mushya.

Ku munsi Claude yirukaniweho, ni na wo yashyikirije umucamanza ikirego gishyira Henry mu bakekwaho kuba barahitanye Perezida Jovenel. Ntabwo biramenyekana niba kwirukanwa kwa Claude hari icyo bihindura ku kirego cyatanzwe.

Hari hashize iminsi kandi Claude asabye Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kudatuma Henry asohoka mu gihugu mu gihe agikurikiranywe n’ubutabera.

Hari bamwe mu basesenguzi batangarije CNN ko Minisitiri w’Intebe nta bubasha afite bwo kwirukana umushinjacyaha, ahubwo ko bufitwe na Minisitiri w’Ubutabera.

Bigaragara ko Minisitiri w’Ubutabera muri Haïti ashyigikiye Claude kuko yari aherutse kumusabira abandi bapolisi bo kumurinda nyuma yo gukangishwa kenshi ko azicwa.

Minisitiri w'Intebe Henry Ariel ashinjwa uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .