00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Joe Biden yikomye Elon Musk

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 October 2024 saa 03:53
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yikomye Elon Musk, nyuma y’aho bitangajwe ko mu myaka 29 ishize uyu muherwe yakoreye muri iki gihugu ishoramari mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Musk ushyigikiye kandidatire ya Donald Trump, adakwiye kurwanya politiki y’ubutegetsi buriho irebana n’abimukira mu gihe azi ko yarenze ku itegeko rigenga ishoramari.

Yagize ati “Uriya muherwe ku Isi yigeze gukorera hano mu buryo butemewe. Oya rwose ndakomeje. Yagombaga kuba mu ishuri ubwo yageraga hano kuko yari afite visa y’umunyeshuri. Ntabwo yagiye mu ishuri, yarenze ku itegeko. None ari kuvuga ku bimukira batemewe baza?”

Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko cyabonye ibimenyetso n’ubuhamya bigaragaza ko Musk yageze mu gace ka Palo Alto muri Leta ya California mu 1995, aho yari agiye kwiga muri Kaminuza ya Stanford.

Gusa ngo ntabwo Musk yagiye kwiga, ahubwo yatangije ikigo cyatangaga serivisi z’ikoranabuhanga yise Zip2, nyuma aza kukigurisha mu mwaka wa 1999 ku madolari ya Amerika miliyoni 300.

Abahanga babiri muri serivisi z’abinjira n’abasohoka basobanuye ko kugira ngo Musk yemererwe gukora ishoramari muri Amerika, yagombaga kubanza yajya muri kaminuza.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2024, Musk yatangaje ko ubwo yageraga muri Amerika, yahawe visa ya J-1 yemereraga umunyeshuri kwiga, yaje gusimbuzwa H1-B imwemerera gukora akazi by’agateganyo.

Uyu muherwe yagize ati “Rwose nari nemerewe gukorera muri Amerika. Biden ari kubeshya.”

Elon Musk yavukiye muri Pretoria muri Afurika y’Epfo muri Kamena 1971. Yimukiye muri Canada ubwo yari afite imyaka 18, akomereza muri Amerika. Yize muri Kaminuza ya Stanford iminsi ibiri, atangiza Zip2.

Perezida Biden yikomye Musk urwanya ko abimukira bahabwa ikaze muri Amerika kandi ashinjwa kuhakorera mu buryo butemewe
Elon Musk yatangaje ko atigeze akorera muri Amerika mu buryo butemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .