Ni mu ruzinduko rwa mbere Zelenskyy yagiriye hanze y’igihugu cye kuva muri Gashyantare, aho yahuye na Biden muri White House akageza n’ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Volodymyr Zelenskyy yashimiye ubuyobozi bwa Amerika n’abaturage bayo ku bufasha baha igihugu cye, mu kurwana n’u Burusiya, yibutsa ko ubufasha bwa gisirikare buhabwa Ukraine atari ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo ari ishoramari muri demokarasi ku Isi.
Ati “Amafaranga yanyu ntabwo ari ubugiraneza, ni ishoramari mu mutekano w’Isi na demokarasi".
Biden yamubwiye ko Ukraine itazaba yonyine muri uru rugamba, ahita yemeza ubufasha bwa miliyari ebyiri z’Amadolari anamusezeranya izindi miliyari 45 z’Amadolari.
Zelensky yashimye ubufasha yahawe na Leta zunze Ubumwe za Amerika yerekana ko nta mpungenge atewe no kuba aba-Republicains ari bo bayoboye Inteko ishinga amategeko nubwo bakunze kuvuga ko ‘batazigera bemeza ubufasha bugenewe Ukraine’.
Yakomeje avuga ko Ukraine itazigera imanika amaboko ahubwo ikeneye intwaro nyinshi zo guhangana n’u Burusiya.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare 2022, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibarura abasirikare ibihumbi 100 by’Abarusiya n’abandi ibihumbi ba Ukraine bamaze kwicwa cyangwa bagakomereka, mu gihe abasivili ibihumbi 40 bishwe.
Loni ibarura impunzi miliyoni 7.8 zavuye muri Ukraine zijya mu bindi bihugu by’u Burayi birimo n’u Burusiya. Iyi mibare ariko ntirimo abavuye mu byabo ariko bakaguma muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!