Biden yatoranyije Kamala Harris nk’uwo baziyamamazanya, akanamubera Visi Perezida nibatsinda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Joe Biden, umukandida uhagarariye ishyaka ry’Aba-Democrates mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu Ugushyingo, yatangaje Kamala Harris, umusenateri wa Califonia, nk’uzamubera Visi Perezida mu gihe yaba atsinze amatora.

Itangazo ryasohowe na Biden, rigira riti “nahisemo ko Kamala Harris ari muntu uzamfasha muri uru rugamba rwo guhangana na Trump na Mike Pence hanyuma tukazanayoborana igihugu kuva muri Mutarama 2021”.

Harris ni umugore wa gatatu ugiriwe icyizere cyo kuzaba Visi Perezida igihe umukandida w’ishyaka yaba atsinze amatora, bigenze bityo, yaba ari we wa mbere ubaye Visi Perezida wa Amerika kandi atari umuzungu.

Biden yagiye yimura igihe yari yiyemerejeho gutangaza uzamubera Visi Perezida kuko bitamworoheye guhitamo Harris. Bivugwa ko hari abandi bagore 11 bari ku rutonde, barimo uzwi cyane Susan Rice, wabaye cyane muri Politike mpuzamahanga ya Amerika.

Harris ni umugore w’imyaka 55, avuka ku baturage bari barahungiye muri Amerika. Uyu mugore yize amategeko muri Kaminuza ya Howard University, ahitamo kuba umushinjacyaha n’ubwo byari bigoye ku birabura muri iyo myaka.

Harris yarigaragaje cyane, aza kuba umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Califonia ari na bwo yatangiye kujya ku ruhando mpuzamahanga cyane. Harris yagize uruhare rufatika mu gucira imanza amabanki n’ibindi bigo bikomeye byagaragayeho amakosa mu ihungabana ry’ubukungu ryabaye muri 2008-2009.

Azwi cyane kandi nk’uwaharaniye impinduka, kuko mu nshingano ze yitaye ku guharanira uburenganzira bumwe ku mishahara hagati y’abirabura n’abazungu, Harris kandi yaharaniye ubuzima bwiza bw’abirabura dore ko ari cyo cyiciro cyibasirwa cyane n’indwara muri Amerika. Ni umwe kandi mu bakoze amavugurura mu mategeko mpanabyaha muri Amerika.

Nk’umushinjacyaha Mukuru wa Califonia, kuva 2011 kugera 2017, Harris yashyigikiye igitekerezo cyo gushyira hanze amakuru ya Polisi n’izindi nzego nkuru asanzwe ari ibanga, mu rwego rwo gukorera mu mucyo no ‘kwereka rubanda ibibakorerwa’.

Ibi byatumye Harris aza kugirirwa icyizere atorerwa kuba Senateri uhagarariye California muri 2017. Harris yagize uruhare rufatika mu guhata ibibazo itsinda rya Trump ubwo hakorwaga iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika.

Harris kandi ni umuvugizi ukomeye wa gahunda yo kuvugurura igipolisi cya Amerika, ndetse yanabaye umwe mu bamaganye bikomeye iyicwa ry’abarabura, akaba yarashigikiye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo Polisi ikorera abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

Harris yavuze ko ‘urugomo rukorerwa abirabura ari yo mpamvu nyamukuru yabaye umushinjacyaha’.

Ni uwuhe mwihariko wa Harris?

Harris yatoranyijwe ku rutonde rw’abagore 11 bashoboraga gutoranywamo uzakorana na Biden. Gutoranwa kwe si impanuka, kuko byari bimaze igihe binugwanugwa, ndetse yari asanzwe afite amahirwe kurusha abo bari bahanganye.

Ku myaka 55, Harris ni umusenateri wanabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California, imwe muri Leta zikomeye cyane muri Amerika. Ibi bituma uburambe bwe mu by’imitegekere budashidikanywaho kuko amaze imyaka hafi icumi ari mu buyobozi bukuru muri Amerika.

N’ubwo hari n’abandi benshi bafite ubunararibonye nka Suzan Rice, Biden ngo yanyuzwe na Harris kuko mu rugendo rwe rwa politike yitwararitse, akaba nta nenge yagira ingaruka afite kugeza ubu. Nk’urugero, Rice bari bahanganye afite izina ribi ku ruhare yagize mu gushegesha Libya, ku buryo Biden yatinye ko amutoranyije, byazaha urwaho Trump bazahangana.

Harris kandi aracyari muto. Iyi ngo ni imwe mu ngingo nyamukuru zagendeweho Biden atoranya Harris. Kimwe mu bibazo bigoye cyane Biden harimo imyaka ye. Uyu mugabo afite imyaka 77 ku buryo bitamworohera kwisanga mu baturage bakiri bato. Harris azatuma Biden aringaniza abamushyigikiye, ashobore kwikururira abato n’abakuru.

Indi mpamvu ni uko Harris atari umuzungu. Kuva Obama yatorerwa kuyobora Amerika, ishyaka ry’aba-Democrates ryashyize imbaraga mu kwigwizaho abayoboke batari abazungu. Biden yizeye ko aba bashobora kuzakora itandukaniro mu matora ataha bitewe n’uko abenshi muri bo badasanzwe bakunda Trump.

Harris azakomeza uwo mujyo, afashe Biden kurushaho kuzamura igikundiro mu birabura n’abandi batari abazungu.

Harris kandi akomoka muri Leta ya California, Leta ikize kandi ituwe cyane, ibituma amashyaka yombi ahora ashaka kuyigiramo ibirindiro bifatika. Harris rero azafasha Aba-Democrates kurushaho kugira imbaraga muri California, ibishobora no gukora itandukaniro mu matora ategerejwe mu Ugushyingo.

Usibye amajwi, California inavamo agatubutse mu nkunga zikoreshwa n’amashyaka yombi, ku buryo kuba Aba-Democrates bahagira imbaraga ari inyungu ifatika.

Indi mpamvu ni uko Biden atashakaga gutenguha abantu benshi bari baramaze kwishyiramo Harris, ibi ngo byagira ingaruka ku kwiyamamaza kwe kuko yatakarizwa icyizere n’abantu bitewe no kutamenya neza icyo ateganya gukora, imwe mu ngingo Biden azakoresha ahanganye na Trump mu ibiganiro mpaka. Kuba rero nawe yagaragarwaho gutenguha abantu no gutungurana, ntibyamugwa neza.

Ikindi kandi binajyana n’uko Biden adashaka gukora icyatuma yibazwaho cyane, ahubwo akareka Trump akaba ari we ukomeza kwibazwaho cyane ku buryo yitwaye mu kibazo cya Coronavirus.

Ibi ngo bizatuma mu gihe cy’amatora, Trump azaba agifatwa nk’uwananiwe guhangana na Coronavirus, bityo bikaba byanamutesha amahirwe yo gutsinda amatora ataha.

Harris na Biden baraza gutanga ikiganiro bari kumwe uyu munsi, mu rugamba batangiranye rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora azaba ku ya 03 Ugushyingo uyu mwaka.

Trump yatangaje ko yari azi neza ko Harris azatoranywa na Biden kandi ko yari “ku rutonde rwa mbere” rw’abo yari yiteze. Yavuze ko ari umugore utagira ‘ikinyabupfura’ kuko yigeze kuvuga ko Biden ‘agira irondaruhu’ mu mwaka 2019. S

Joe Biden na Harris baziyamamaza bahagarariye ishyaka ry'aba-Democrates
Kamala Harris azaba Visi Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ishyaka ry'Aba-Democrates niritsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .