Biden yatangaje ko miliyoni 100 z’abatuye Amerika bazakingirwa COVID-19 mu minsi 100 ye ya mbere

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashyizeho intego y’uko mu minsi ijana ye ya mbere nk’Umukuru w’Igihugu, abaturage miliyoni 100 bazahabwa urukingo rwa Coronavirus.

Uyu mugabo uzarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama, yatangaje ko mu mezi ya mbere ye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazashyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije kurwanya iki cyorezo birimo ko kwambara agapfukamunwa aho ariho hose bizaba ari itegeko.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Biden yavuze ko adatanga icyizere ko mu minsi ijana ye ya mbere nka Perezida iki cyorezo kizaba cyacitse ariko ko muri icyo gihe leta ye izakora ibishoboka mu kugihashya.

Ati “Iminsi ijana ya mbere dushobora guhindura imiterere y’iki cyorezo kandi tugahindura ubuzima bwa Amerika, bukarushaho kuba bwiza.’

Magingo aya, abantu miliyoni 68,5 nibo bamaze kwandura Coronavirus ku Isi, muri bo umubare munini ni uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ifitemo miliyoni 15,5 mu gihe muri miliyoni 1,5 bamaze gupfa, abo muri Amerika ari 293.398.

Biden arateganya gushyiraho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa mu minsi 100 ye ya mbere nka Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .