Mu bashyizwe mu myanya, ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Amerika, umugore yashinzwe kuyobora Ibiro Bikuru bishinzwe Ubutasi. Uwo ni Avril Haines ufite imyaka 51 akaba ari umunyamategeko w’umwuga.
Undi mwanya ukomeye washyizwemo umuntu ni uw’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga aho yagizwe Antony Blinken. Uyu mugabo w’imyaka 58 yabaye Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Umujyanama wungirije mu by’umutekano ku ngoma ya Obama ubwo Biden yari Visi Perezida.
Alejandro Mayorkas we yabaye umuntu wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo uhawe umwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ku ngoma ya Obama.
Jake Sullivan we yagizwe Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe ibijyanye n’umutekano, yari yarigeze kuba Umujyanama wa Biden mu by’umutekano muri manda ya kabiri ya Obama.
Linda Thomas-Greenfield we yagizwe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni. Mbere ku buyobozi bwa Obama yabaye Umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika hagati y’umwaka wa 2013 na 2017.
Mu bandi bamaze guhabwa imirimo harimo John Kerry wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Yagizwe intumwa ya Perezida Biden mu bijyanye no kurengera ibidukikije.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!