00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yashinjwe kugira uruhare mu ibura ry’amagi muri Amerika

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 21 March 2025 saa 11:26
Yasuwe :

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Amerika (White House), byatunze agatoki ubuyobozi bw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joe Biden, ko yagize uruhare mu iyicwa ry’inkoko zigera kuri miliyoni umunani, bituma habaho ibura ry’amagi.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, wavuze ko habaye kwicwa kw’inkoko nyinshi ku buyobozi bwa Biden mbere y’uko Donald Trump arahira ku wa 20 Mutarama 2025.

Ibi yabitangarije ku rubuga rwa X, aho yagize ati “Ubuyobozi bwa Biden bwishe inkoko zigera kuri miliyoni umunani mbere y’irahira rya Perezida Trump, bituma habaho ikibazo cyo kubura ibicuruzwa biziturukaho ndetse n’ibiciro biriyongera. Ikibazo cy’amagi ni ikibazo cya Biden”.

Aya magambo ya Leavitt yasamiwe hejuru na Elon Musk uri mu bari hafi ya Perezida Trump, wasubije ati “Ubwicanyi bw’inkoko bwa Biden!”.

Ku rundi ruhande Leavitt yavuze ko Perezida Trump ari gushakira umuti iki kibazo cy’ibura ry’amagi afatanyije n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi Brooke Rollins.

Ibi byavuzwe na White House bishingiye ku ngamba zafashwe n’ubuyobozi bwa Biden ubwo hateraga icyorezo cy’ibicurane by’inyoni mu 2022. Iki gihe mu guhangana nacyo, ibiguruka n’inkoko byagaragaweho iki cyorezo byahise byicwa kugira ngo bidakomeza kugikwirakwiza.

Minisiteri y’Ubuhinzi muri Amerika (USDA) yishe miliyoni y’ibiguruka n’inkoko mu kurwanya icyo cyorezo. Ibi ni byo byavuyemo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri ibi binyabuzima.

Ni mu gihe mu bice bimwe na bimwe muri Amerika, ibiciro by’inkoko n’amagi byiyongereye cyane kugera kuri 200% kuva umwaka ushize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .