Biden yashinje ubuyobozi bwa Trump kwanga gutanga amakuru azafasha mu ihererekanyabubasha

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Umwuka ntumeze neza hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutorwa, Joe Biden na Donald Trump azasimbura, bapfa kwinangira kw’abagize ubutegetsi buriho banze guha amakuru bagenzi babo bagize itsinda ry’abazabasimbura.

Mu rwego rwo kugira ngo inzego za Amerika zikomeze gutanga umusaruro zitezweho, abagize leta icyuye igihe baba bagomba guhura n’abo mu yatowe kugira ngo bahanahane amakuru bityo mu gihe cy’isimburana Guverinoma ntizagire icyuho kinini.

Biden avuga ko zimwe mu nzego za Leta ya Trump zahaye amakuru inzego yashyizeho mu buryo bukwiriye, gusa avuga ko izirimo iz’umutekano zayimanye mu buryo bufatika ku buryo bishobora kuzagira ingaruka ku bushobozi bwa leta ye bwo kurinda umutekano w’Abanyamerika.

Itsinda ry’inzego z’umutekano za Leta ya Trump rishinzwe gusangiza amakuru bagenzi babo bo ku ruhande rwa Biden baherutse gutangaza ko bahagaritse ibiganiro byose mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ndetse bahamya ko ibi ari ibintu ‘byemeranyijweho n’amatsinda yombi’, mbere y’uko irya Biden ritera akamo rigahakana ayo makuru.

Biden yagize ati “Ntabwo ubuyobozi bucyuye igihe buri kuduha amakuru yose dukeneye ku bijyanye n’umutekano w’igihugu.”

Yashimangiye ko we n’abo bazakorana bakeneye guhabwa isura nyayo y’uko umutekano wa Amerika uhagaze ku Isi yose kugira ngo bamenye uko barwanya abanzi babo.

Yagize ati “Abo tuzakorana bakeneye isura nyayo y’uko Ingabo za Amerika zihagaze ku Isi hose ndetse n’aho ziri mu bikorwa byo gukumira abanzi. Dukeneye kumenya byimazeyo ingengo y’imari isabwa muri Minisiteri y’Ingabo n’izindi minisiteri kugira ngo twirinde kwitiranya ibintu cyangwa guha umwanzi urwaho.”

Ntibyagarukiye aho kuko Biden yanatangaje ko ibikorwa bya Trump mu myaka ine amaze ku buyobozi byashegeshe bikomeye inzego za Amerika.

Ibi ariko Trump ntabikozwa kuko na magingo aya akivuga ko yatsinze amatora, ubundi Biden akayiba. Uyu mugabo akomeje inkundura mu nkiko ashaka ko icyemezo cy’uko Biden yatsinze gihindurwa, ibintu inkiko nyinshi zo muri icyo gihugu zateye ishoti.

Kubera ko rero yumva ataratsindwa, Trump yaratsembye ndetse kugeza ubu ntarakira mugenzi we uzamusimbura mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, nyamara ari umuco umaze imyaka amagana wubahirizwa n’abayobozi basimburana muri Amerika.

Abayobozi ba Pentagon bashinjwa kwanga gutanga amakuru kuri bagenzi babo b’itsinda rya Biden, bigaramye ibi birego bavuga ko babeshyewe ku manywa y’ihangu.

Kuva Trump yatangira bwa mbere kwiyamamaza mu 2015 kugeza n'ubu, ntiyigeze yumvikana na Joe Biden uzamusimbura ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .