00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yashinje Trump korohera Putin no gushyira igitutu kuri Ukraine

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 May 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko uburyo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushyira igitutu kuri Ukraine ngo yemere guharira igice cy’ubutaka ku Burusiya ari ukugerageza gushimisha Putin.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC ari na cyo cya mbere atanze kuva yava ku buyobozi, Joe Biden yabigereranyije n’uburyo u Bwongereza bwo mu myaka ya 1930 bwagerageje gushimisha Adolf Hitler kugira ngo hatabaho intambara, ariko ntibyagira icyo bigeraho.

Biden yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, acyumva ko Ukraine ari igice cy’u Burusiya kandi ko gutanga igice cyayo atari umuti w’amahoro, ahubwo byatuma Putin abona icyuho cyo gukomeza kwigarurira ibindi bice.

Ati” Uwibwira ko Putin azahagarara naramuka ahawe uduce tumwe, aba yibeshye bikomeye.”

Biden kandi yavuze ko atewe impungege n’imibanire iri hagati ya Amerika n’u Burayi, agaragaza ko ibihugu by’i Burayi bishobora gutakariza icyizere Amerika ku bijyanye n’ubufatanye, kandi byahita bihungabanya umutekano w’Isi.

Ku bijyanye n’intambara ya Ukraine, Biden yavuze ko ubwo yari ku butegetsi Amerika yatanze inkunga ikomeye ku buryo Ukraine yabashije kwirwanaho no kwihagararaho, ashinja ubutegetsi bwa Trump korohera umunyagitugu, nyamara bitazageza ku mahoro arambye.

Ibitekerezo bya Biden bije nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, avuze ko amahoro yashoboka ari uko Ukraine n’u Burusiya bemera gutanga ibice by’ubutaka buri kuri buri ruhande.

Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, na we yavuze ko gusubiza Ukraine imipaka yayo ya mbere ya 2014 bitashoboka.

Mu kiganiro cye, Biden yanenze amagambo ya Trump avuga ko Amerika igomba kwigarurira Ubunigo bwa Panama, Greenland no kwigarurira Canada avuga ko Amerika atari iyo gutwara iby’abandi.

Perezida Biden yavuze ko korohera Putin bitageza ku mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .