Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC ari na cyo cya mbere atanze kuva yava ku buyobozi, Joe Biden yabigereranyije n’uburyo u Bwongereza bwo mu myaka ya 1930 bwagerageje gushimisha Adolf Hitler kugira ngo hatabaho intambara, ariko ntibyagira icyo bigeraho.
Biden yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, acyumva ko Ukraine ari igice cy’u Burusiya kandi ko gutanga igice cyayo atari umuti w’amahoro, ahubwo byatuma Putin abona icyuho cyo gukomeza kwigarurira ibindi bice.
Ati” Uwibwira ko Putin azahagarara naramuka ahawe uduce tumwe, aba yibeshye bikomeye.”
Biden kandi yavuze ko atewe impungege n’imibanire iri hagati ya Amerika n’u Burayi, agaragaza ko ibihugu by’i Burayi bishobora gutakariza icyizere Amerika ku bijyanye n’ubufatanye, kandi byahita bihungabanya umutekano w’Isi.
Ku bijyanye n’intambara ya Ukraine, Biden yavuze ko ubwo yari ku butegetsi Amerika yatanze inkunga ikomeye ku buryo Ukraine yabashije kwirwanaho no kwihagararaho, ashinja ubutegetsi bwa Trump korohera umunyagitugu, nyamara bitazageza ku mahoro arambye.
Ibitekerezo bya Biden bije nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, avuze ko amahoro yashoboka ari uko Ukraine n’u Burusiya bemera gutanga ibice by’ubutaka buri kuri buri ruhande.
Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, na we yavuze ko gusubiza Ukraine imipaka yayo ya mbere ya 2014 bitashoboka.
Mu kiganiro cye, Biden yanenze amagambo ya Trump avuga ko Amerika igomba kwigarurira Ubunigo bwa Panama, Greenland no kwigarurira Canada avuga ko Amerika atari iyo gutwara iby’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!