00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yasazwe n’uburakari ari kuganira na Zelensky kuri telefone amuziza kuba intashima

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 01:17
Yasuwe :

Kuva u Burusiya bwashoza intambara muri Ukraine, bimaze kuba umuco ko Perezida Biden aganira na mugenzi we Volodymyr Zelenskyy akamubwira uko byifashe i Kyiv. Gusa muri Kamena, ikiganiro cyabo cyari gitandukanye n’ibindi byose.

Abantu bane bazi neza ibyo Biden yaganiriye na Zelenskyy batangaje ko icyo gihe umujinya wamwishe bitewe n’uko mugenzi we yitwaraga nk’indashima ku bufasha Amerika iha igihugu cye mu bya gisirikare.

Muri icyo kiganiro, Zelenskyy ngo yatangiye kubwira Biden ubundi bufasha akeneye burenze ku byo Amerika isanzwe imufasha. Uko yakomezaga kuvuga ibyo ashaka, Biden ngo niko yarakaraga, kuko yabonaga uyu mugabo uyobora Ukraine ari kwitwara nk’indashima.

Uwo munsi ngo ikiganiro nticyarangiye neza, gusa nyuma yacyo, Zelenskyy yatangiye kuvugira mu ruhame agashima Amerika ku bufasha bwayo, ibintu byongeye guturisha umutima wa Biden.

Ubwo burakari bwabayeho mu gihe Biden yari mu myiteguro yo gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye kwemeza andi mafaranga agenewe Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya.

Mu minsi ya vuba byitezwe ko Amerika ishobora kwemeza miliyari ziri hagati ya 40$ na 60$ zigenewe gufasha Ukraine.

Mbere y’ikiganiro cya Biden na Zelenskyy cyo ku wa 15 Kamena, bivugwa ko Biden n’abandi bayobozi ba Amerika batari bishimiye imyitwarire ya mugenzi wabo wa Ukraine.

Mu gihe bakoraga ibishoboka byose kugira ngo Ukraine ibone ubufasha, Zelenskyy yari ashyize imbaraga mu kuvuga ibyo Amerika yamwemereye bitararakorwa.

Biden yarakajwe na Zelensky wigiraga indashima ku bufasha Amerika ikomeje kumuha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .