00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yasabye Guverineri wa New York ushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina kwegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yiyunze ku majwi y’abasaba ko Guverineri wa New York, Andrew Cuomo yegura, nyuma yo gushinjwa n’abagore batandukanye ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Raporo y’ubushinjacyaha iherutse kugaragaza ko Cuomo yaba yarakoreye abagore batandukanye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Biden mu kiganiro yagiranye na CNN, yavuze ko byaba byiza Cuomo bakomoka mu ishyaka rimwe ry’aba-Démocrates yeguye.

Ati “Nkeka ko akwiriye kwegura. Ndabizi ko Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ye ariyo izafata umwanzuro wo kumweguza, gusa ntabwo mbizi neza.”

No muri Werurwe uyu mwaka, Biden yari yavuze ko byaba byiza Cuomo yeguye mu gihe ubushinjacyaha bwaba bugaragaje ko ibyo ashinjwa bifite ishingiro.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo raporo y’ubushinjacyaha yagaragaje ko Cuomo yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abagore batandukanye barimo abakorana na we ndetse n’abandi.

Raporo ivuga ko Guverineri Cuomo yagiye akorakora abo bagore batabishaka n’ibindi biganisha ku mibonano mpuzabitsina ku buryo gukorana na we uri umugore byabaga ari ibibazo.

Cuomo yahakanye ibyatangajwe na raporo y’ubushinjacyaha, avuga ko nta mugore n’umwe yigeze akorakora atabishaka.

Benshi mu ba- Démocrates bakomeye muri Amerika bamaze iminsi basaba Cuomo kwegura.

Guverineri Cuomo ashinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abagore batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .